00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Ubumuntu Care: Umushinga uje gushyira iherezo ku ihohoterwa ry’ababana n’ubumuga

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 19 March 2013 saa 04:04
Yasuwe :

I Kigali hafunguwe ku mugaragaro umushinga “Ubuntu Care” ugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana babana n’ubumuga mu Karere aho uzakorera mu bihugu bya Kenya u Rwana n’u Burundi.
Ubuntu Care ni umushinga wa Handicape International ufite inshinganao zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana babana n’ubumuga, ugamije gufasha abantu kuva mu nyumvire yo guha akato ababana n’ubumuga.
Sophia Hedjam uhagarariye ubuntu Care mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, yatangaje uyu (…)

I Kigali hafunguwe ku mugaragaro umushinga “Ubuntu Care” ugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana babana n’ubumuga mu Karere aho uzakorera mu bihugu bya Kenya u Rwana n’u Burundi.

Ubuntu Care ni umushinga wa Handicape International ufite inshinganao zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana babana n’ubumuga, ugamije gufasha abantu kuva mu nyumvire yo guha akato ababana n’ubumuga.

Sophia Hedjam uhagarariye ubuntu Care mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, yatangaje uyu mushinga ufite inshingano zo gufasha abana babana n’ubumuga kumenya ko bafite inshingano mu iterambere ryabo n’iry’ igihugu, ntibahabwe akato, bakitabwaho mu mashuri, mu miryango n’aho bagenda. Bityo babyeyi bamwe ntibabavutse uburenganzira bwabo ngo babakingirane mu nzu babanababuze kujya kwiga.

Abana biga ku ishuri ry’i Kabuga mu itorero ”Kabuga Tubakunde” rikina ikinamico, mu butumwa batanze bavuze ko abana babana n’ubumuga batagomba guhezwa ku ishuri.

Aloys Ndagijimana umukozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIJEPROF watangije uyu mushinaga ku mugaragaro, atangaza ko Minisiteri ahagarariye izafatanya nabo mu iterambere ry’umuryango, abana bahabwa agaciro, bitabwaho abahungu n’abakobwa by’umwihariko hakanatezwa imbere abana babana n’ubumuga.

Agnes Ndikumana uhagarariye Ubuntu Care mu Burundi na na Antony Mbaga uhagarariye Ubuntu Care muri Kenya, batangaje ko iyi gahunda izafasha abana bababana n’ubumuga kongera kugira agaciro muri sosiyeti, bityo ababyeyi bahabwe inama n’ibigo by’amashuri, bose bafatanye mu guteza imbere abana bababana n’ubumuga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages