Ubwo ahenshi mu Mujyi wa Kigali byagaragaraga ko abantu ari bake ku Bunani bwa 2013, bamwe bahisemo gukora isuku cyane abo mu mujyi rwagati bakuburaga abandi bapakira ibishingwe mu modoka.
Ahazwi ku izina rya Quartier Comercial, bamwe mu bakarani baganiriye na IGIHE bavuze ko ari wo mwanya mwiza babonye wo gutunganya aho bakorera kuko ngo akavuyo k’abantu kari gake ugereranyije n’iminsi isanzwe.
Bavuga ko kuba nta modoka nyinshi ndetse nta n’abagenzi, byatumye bisanzura mu gukora isuku.
Bavuze ko uyu munsi bisanzuye kuko bagejeje saa tanu n’ igice bagikora isuku nta muntu cyangwa ibinyabiziga bibabuza gukora neza.



















TANGA IGITEKEREZO