Mu mahugurwa yabereye i Kigali ku bukemurampaka ahabwa abacamanza n’abanditsi b’inkiko yateguwe n’ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC) kugira ngo gikemure imanza ziganjemo iz’ubucuruzi hatabaye kwitabaza inkiko, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege yatangaje ko aya mahugurwa azafasha cyane mu manza z’ubucuruzi kuko abavoka; abacamanza n’abanditsi b’inkiko bahuguwe ku kumenya ubukemurampaka butuma ibibazo bikemuka mu buryo bwihuse.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko aba bahuguwe n’inzobere zaturitse mu gihugu cya Nigeria, bahugurwa cyane cyane mu bucuruzi kugira ngo ibibazo byinshi bijye mu bukemurampaka aho kujya mu Nkiko. Rugege avuga ko iyo bigiye mu nkiko bitinda, nyamara ngo abakemurampaka babikemura mu gihe gito hatanzwe amafaranga make kandi bikaba mu ibanga.
Avuga ko ari ngombwa ko abacamanza basobanukirwa n’ubukemurampaka, imigenzo n’uburyo ubukemurampaka bukorwa kugira ngo nihavuka ikibazo abahuguwe bazabashe gufasha mu kubikemura.
Murekatete Christine, umwanditsi w’Urukiko mu Karere ka Musanze witabiriye aya mahugurwa, yavuze ko azamusigira byinshi mu kumenya gukemura imanza. Yongeyeho ko ubumenyi bari guhabwa buzabafasha gukemura imanza zajyaga zitinda mu nkiko, akemeza ko ubukemurampaka bwo bwihutisha imanza.
Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali cyashyizweho muri 2011, ku bufatanye bw’Urugaga rw’Abikorera na Leta y ‘u Rwanda hagamijwe gufasha abashoramari n’abacuruzi kwikemurira impaka batagombye kujya mu nkiko.



















TANGA IGITEKEREZO