Mu karere ka Rutsiro, muri iki cyumweru dusoza hatangijwe umushinga “Ubuntu care”, wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana cyane cyane abafite ubumuga.
Uyu mushinga uje gufasha abana babana n’ubumuga, bakabarinda ihohoterwa ryose ribakorerwa. Uzamara imyaka itatu, ukazakorera mu bigo by’amashuri 45 byo mu Karere ka Rutsiro.
Ndagijimana Gatuku Ally, umukozi muri Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, atangaza ko “Ubumuntu Care” izafasha byinshi mu iterambere ry’umuryango, bityo abana bose bagakura neza barindwa ihohoterwa.
Nyirabagurinzira Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, yatangaje ko uzafasha cyane mu guteza imbere abana bafite ubumuga, no kurwanya ihohoterwa ribakorewa.
“Ubuntu care” uterwa inkunga na Handicap International, uzashyirwa mu bikorwa n’ishyirahamwe APESEK/Girimpuhwe.
Uyu mushinga watangijwe mu Rwanda muri uku kwezi, usanzwe ukorera muri Kenya no mu Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO