00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubunyamabanga bw’inama mpuzamahanga ku kurwanya ihohoterwa bugiye gushyirwa i Kigali

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 December 2012 saa 07:07
Yasuwe :

Kigali igiye kuba icyicaro cy’ubunyamabanga buhoraho bwa Afurika mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa. Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama mpuzamahanga ya kabiri ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu kurwanya no guca burundu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, inama yabereye i Bujumbura mu mu Burundi ku matariki ya 27 na 28 Ugushyingo 2012.
Igitekerezo cyo guhuriza hamwe ingufu zo gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa cyavuye mu nama y’abakuru (…)

Kigali igiye kuba icyicaro cy’ubunyamabanga buhoraho bwa Afurika mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa. Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama mpuzamahanga ya kabiri ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu kurwanya no guca burundu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, inama yabereye i Bujumbura mu mu Burundi ku matariki ya 27 na 28 Ugushyingo 2012.

Igitekerezo cyo guhuriza hamwe ingufu zo gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa cyavuye mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika yabereye i Addis Abeba muri Etiyopiya muri Gashyantare 2010.

Inama y’i Burundi yari yateguwe na Leta y’iki gihugu ibinyujije mu nzego z’umutekano zayo bafatanyije n’Umuryango w’Abibumbye, ubunyamabanga bwa Afurika bwashyizweho n’iriya nama y’i Addis Abeba ndetse n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Burundi.

Iyi nama ku yarabanjirijwe n’indi nka yo yabereye i Kigali tariki ya 26 na 27 Ukwakira 2010, iy’i Bujumbura ikaba yarafashe imyanzuro itandukanye. Muri yo twavuga nko gushyiraho icyicaro cy’ubunyamabanga buhoraho i Kigali mu Rwanda.

Ibihugu byose kandi byasabwe gufasha ubunyamabanga buhoraho kugira ngo bugere ku nshingano zabwo. Ikindi ibihugu byasabwe ni ugushyiraho ikigo gishinzwe gufasha no gukurikirana buri gihe ibijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, dore ko u Rwanda kugeza ubu ari cyo gihugu cyonyine gifite icyo kigo ari cyo Isange one stop center gikorera mu bitaro bya Polisi bya Kacyiru.

Ibihugu byose byitabiriye iyi nama byasabwe gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga butuma hamenyekana umunsi ku munsi imibare yerekeranye n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa kugira ngo habeho guhanahana amakuru hagamijwe kubakorera ubuvugizi butandukanye, bityo icyo kibazo cy’ihohoterwa kigacika burundu.

Ensipegiteri Jenerali wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yabwiye abari muri iyo nama ko usibye no kuba icyaha ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ari inzitizi y’iterambere, bityo asaba ko ibihugu byose byashyira ingufu zishoboka zose mu kurihashya burundu.

IGP Emmanuel K. Gasana yaboneyeho kubwira abari bitabiriye iama ko Leta y’u Rwanda idahwema gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda na yo yafashe ingamba zigamije gukumira no kurwanya ihohoterwa, ndetse no kurica burundu. IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko hashyizweho ishami ryo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa muri Polisi y’u Rwanda, za ‘clubs’ zo kurwanya ihohoterwa hirya no hino mu gihugu ndetse hanashyizweho uburyo bw’imikoranire hagati ya Polisi n’izindi nzego n’abaturage mu kurwanya ihohoterwa n’ibindi byaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages