‘’Gahunda z’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba iragenda neza. Ubu guhuza imipaka biri mu nzira, turimo turaganira uburyo ibintu byinjira byajya biriha gusa imisoro aho byinjiriye, noneho byakwinjira ntihagire indi misoro bitanga’’.
Ibyo ni bimwe mu bitangazwa na Ambasaderi Sezibera Richard, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba EAC (East African Community), mu nama y’umunsi umwe yabereye i Kigali, kuwa Mbere tariki ya 23 Nyakanga 2012, yari igamije kungurana ibitekerezo n’Abikorere ku buryo bakwinjira neza muri gahunda y’uwo muryango.
Mu rwego rwo gufasha Abashoramari gusonukirwa neza ibikorwa by’Umuryango, Ambasaderi Sezibera Richard yabagejeje uko Umuryango uhahagaze.
Avuga ko gahunda zo kushyira mu bikorwa isoko rusange zatangiye, hariho ibiganiro bikorwa, bizera ko bizarangirana n’uyu mwaka, amasezerano yo guhuza politiki y’ifaranga, na gahunda yo kuzagira igihugu kimwe nabyo biri mu buryo.
Akomeza avuga ko Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC bwasabwe kandi ko bwakwiga uburyo hagiyeho igihugu kimwe, uko cyaba giteye n’imikorere cyaba gifite. Ibyo bikarangirana n’uyu mwaka.
Nk’uko Ambasaderi Sezibera Richard yabitangarije IGIHE.com ubu Urugaga rw’Abikorera rumeze neza nubwo bwose rukiyubaka agira ati “Ni ruto ku zindi zo mu Muryango, ariko ubona rufite umurego wo kwiyubaka vuba. Ibibazo Urugaga rurabyumva, rurabizi kandi rufite ubushake bwo gukora muri kano karere no gupigana ku isoko. Ni igikorwa cyiza cyo kwishimira’’.
Muri iyo nama , Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda rwagaragaje ingorane ruhura nazo mu rwego rw’imikiorere muri uyu muryango wa EAC.
Namara Hannington, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda agira ati “Ingorane duhura nazo muri uyu Muryango ni izijyanye n’iyoroshya ry’ubucuruzi n’ishoramari. Birumvikana ko nk’abikorera ibidufitiye akamaro ari ibijyanye n’uburyo bakoroshya mu rwego rushoboka kugira ngo ushaka gushora imari muri ibi bihugu bya EAC byorohe mu rwego rw’amategeko no mu rwego rw’imikorere. Ibikubiyemo by’ingenzi ni ibijyane n’ibikorwa remezo, imisoro n’amahoro’’.
Izindi mbogamizi Urugaga ruhura nazo, hari bariyeri nyinshi zo mu mihanda zituma abikorezi batinda mu mayira.
Twashatse kumenya niba nta bihugu bitoneshwa kurusha ibindi muri uwo Muryango wa EAC, Namara Hannington agira ati “Ntabwo yenda umuntu yabyita gutoneshwa, ibihugu bitandukanye bigiye biri kuri nzego zitandukanye. U Rwanda ruri ku isonga gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Abakuru b’Ibihugu biyemeje bashyiraho uyu muryango. Hari ibindi ariko bikigenda buhoro, nka Tanzaniya.”
Komeza agira ati “Abikorera duhura n’ibibazo kandi nyamara byaremejwe. Uyu munsi byari byiza ko tubibwira Umunyamabanga Mukuru kugira ngo adufashe kugirango biriya bihugu bitarashyira mu bikorwa ibyemezo byafashe, nabyo bibishyire mu bikorwa bityo ishoramari ryorohe gukorwa’’.
Nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bashoramari, uyu ni Mutangana Ric Herbez, Umuyobozi Mukuru wa Merez Petroleum, agira ati “Iyo nama isigiye abikorera ibintu bikomeye kuko Umunyamabanga Mukuru wa EAC yumvise ibyifuzo by’abashoramari bo mu Rwanda. Nk’uko nawe yabiseranye, urwego ayobora rufatanije n’abandi bafatanyabikorwa bagiye kubikurikirana kugira ngo ibyemezo bagezeho bishyirwe mu bikorwa’’.
Twabamenyedsha ko iyi ariyo nama ya mbere ibaye kuri uru rwego , ihuje Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC n’Abashoramari bo mu Karere, iteguwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF/FSP (Private Sector Federetion/Fédération du Secteur Privé).



















TANGA IGITEKEREZO