Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umurimo usanzwe uba kuri iyi taliki ya 01 Gicurasi, Urubuga rw’Umurimo n’Ubuvandimwe bw’Abakozi COTRAF Rwanda rurasanga uburenganzira bw’umukozi mu Rwanda ntaho buragera kugira ngo akore akazi yumva atekanye.
Mu kiganiro na IGHE, Perezida wa COTRAF Rwanda Bicamumpaka Dominique yabanje kugaragaza ko uyu munsi kuwita uw’umurimo atari ko byakagombye kwitwa ahubwo ngo ni umunsi w’abakozi kuko hazirikanwa n’ubundi abakozi kuko nibo washyiriweho.
Bicamumpaka Dominique agira ati: “Kugirango uwo munsi ujyeho, byari ukugira ngo abakozi n’abakoresha bibuke abakozi bazize guharanira uburenganzira bwabo”. Akomeza avuga ko uyu munsi ari uwo kureba ngo umukozi ahagaze ate mu byerekeranye n’umushahara, ese urakwiye, ese utuma abasha kurya, utuma yohereza umwana ku ishuri? Mbese ku mibereho y’umukozi muri rusange.
Bicamumpaka yasanze bidakwiye ko uyu munsi mpuzamahanga utakagombye kwizihirizwa mu midugudu. Ati: “Nta kuntu waba mpuzamahanga hanyuma ngo wizihirizwe mu midugudu”. Ikindi kandi ngo icyerekezo bawuhaye ntaho gihuriye n’imibereho y’abakozi.
Bicamumpaka yagarutse ku mibereho ya mwarimu, avuga ko n’ubwo Leta yongereye umushahara wa mwarimu udahagije, hatabanje kubaho ibiganiro hagati y’abafite ibibazo n’abafata ibyemezo. Ibi biganiro ngo iyo biza kubaho, abarimu bari kugaragaza ibibazo bafite n’uburyo babayeho ariko hatabayeho kubatekerereza.
Ku ruhande rwa COTRAF, Perezida wayo Bicamumpaka yasobanuye ko bakoze ubushakashatsi butandukanye ku mibereho y’abakozi basanga bafite ibibazo bitandukanye. Aha atanga urugero rw’abakozi bo mu cyacyi cya Cyohoha –Rucyeri ho mu Karere ka Rulindo ari naho baherutse gusohora raporo vuba ku mibereho y’abo bakozi.
Avuga ko basanze amafaranga bahembwa adahagije kugira ngo bakemure ibibazo bafite, ahubwo ngo ugasanga batunga uruganda aho gutunga ingo zabo. Avuga ko abakozi benshi bahakora umwe ahembwa amafaranga 500 ku munsi mu gihe isahani y’ibiryo ya make saa sita ari amafaranga 700. Ibi bigatuma batarya saa sita bagahitamo kujya kuruhukira mu nsi y’igiti bise “igiti cy’inzara” nk’uko iyo raporo ibigaragaza.
Avuga kandi ko mu bundi bushakashatsi bagiye bakora butandukanye, basanze abakozi benshi baciriritse (bita ba nyakabyizi) nta bwitegenyirize bagira kandi bakora akazi gafite impanuka nyinshi. Yatanze urugero rw’abakora mu birombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abubatsi, abakora mu nganda,n’abandi.
Ntakiyimana François, Umunyamabanga mukuru wa COTRAF ishami rirengera abakora mu nganda no mu bwubatsi, nk’umuntu ukurikirana imibereho y’abo bakozi, we avuga ko impamvu y’ibi bibazo byose ari uko amategeko agenga abakozi atubahirizwa noneho ugasanga abakoresha barazamukira ku bujiji bw’abakozi bakababyaza umusaruro. Ati: “Abakoresha ntibashaka ko abakozi bamenya uburenganzira bwabo”. Akongeraho ko abakoresha muri rusange bagira umuco wo ‘guhaka’, bagakoresha umuntu ari nko kumugirira impuhwe.
Ntakiyimana akomeza avuga ko amategeko y’umurimo agomba kugira abayacunga nk’uko amategeko y’umuhanda afite abapolisi bayacunga. Ati “kugeza ubu nta mukoresha urahanirwa kutubahiriza amategeko y’umurimo”.
Cyokora COTRAF isanga hari ibyagiye bihinduka kuva batangira uru rugamba rwo guharanira ko umukozi agira uburenganzira mu kazi, n’ubwo hakiri byinshi byo gukora. Isaba ko abakozi ubwabo bakomeza guharanira uburenganzira bwabo bakamenya agaciro bafite.
Foto: Dusabimana C.
























TANGA IGITEKEREZO