Mu rwego rwo kubika ku buryo burambye ibimenyetso bya Jenoside, Laboratwari izifashihswa mu kubika ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo imibiri y’abazize Jenoside n’ibikoresho by’ifashishijwe icyo gihe, bikabikwa igihe kirekire.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Jean de Dieu Mucyo, yatangarije IGIHE ko iyi “ Labolatoire”yageze mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize.
Yagize ati “Ni labaratwari izadufasha kubika ibimenyetso, imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ibikoresho byagiye bikoreshwa muri Jenoside. Ibyo byose bigashobora kubikwa igihe kirekire.”
Yakomeje atangaza ko iyi labaratwari yaje mu Rwanda nyuma y’urugendo abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza ya “Cranfield University” yo mu gihugu cy’u Bwongereza bajemo mu Rwanda, mu rwego rwo kureba uburyo habikwa ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buryo burambye.
Mucyo yagize ati “Baraje barareba, bajya i Murambi, no mu Bisesero, bajya mu Bugesera n’i Nyarubuye, basubirayo bareba ibyo bimenyetso. Bakora ubushakashatsi batubwira ko hagurwa iyi labaratwari ikazadufasha. Nyuma twarayiguze barayohereza baza kureba niba yarageze mu Rwanda amahoro itarangiritse. »
Akomeza avuga ko ubu ikigiye gukurikiraho ari ukureba uko abanyarwanda bazayikoresha. Agira ati “Tuzahera ku mibiri mikeya makumyabiri, itunganywe neza ijye mu masanduku, na yo yaraje. Igisigaye ni ukureba uburyo baza bagakora amahugurwa batubwiye ko yaba amezi atandatu, ariko banakora kuri ibyo bimenyetso.”
Avuga ko nyuma yaho u Rwanda na rwo rwazagerageza kubika ibi bimenyetso. Ati “Birahenze. Nitumenya uko bikorwa natwe tuzabyikorera, ikibazo cyari ukureba ukuntu mu masanduku hatinjiramo ubushyuhe n’ubukonje, bugahora ari bumwe.”
Ukubika ibimenyetso bya Jenoside bizafasha gukomeza kumenya amateka yayiranze no kwirinda ko yakwibagirana.



















TANGA IGITEKEREZO