00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ntibwanyuzwe n’igifungo Ingabire yahawe

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 2 November 2012 saa 02:00
Yasuwe :

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga, yatangaje ko Ubushinjacyaha butanyuzwe n’igihano Umuhoza Ingabire Victoire yahawe n’Urukiko Rukuru ku wa 30 Ukwakira 2012.
Ingabire Victoire, Umuyobozi w’ishyaka rya FDU-Inkingi ritaremerwa mu Rwanda, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka umunani rumuhamije ibyaha bibiri, icy’ubugambanyi mu gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro Umushinjacyaha Mukuru yagiranye na New (…)

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga, yatangaje ko Ubushinjacyaha butanyuzwe n’igihano Umuhoza Ingabire Victoire yahawe n’Urukiko Rukuru ku wa 30 Ukwakira 2012.

Ingabire Victoire, Umuyobozi w’ishyaka rya FDU-Inkingi ritaremerwa mu Rwanda, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka umunani rumuhamije ibyaha bibiri, icy’ubugambanyi mu gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro Umushinjacyaha Mukuru yagiranye na New Times, yatangaje ko muri rusange Ubushinjacyaha butishimiye bimwe mu byashingiweho hacibwa urwo rubanza n’igihano yahawe.

Ngoga ati “tuzareba ibyo tutishimira mu mikirize y’urubanza, ni ho tuzafata icyemezo…Ariko mu by’ukuri Ubushinjacyha ntibwanyuzwe n’imikirize yarwo.”

N’ubwo ariko Ubushinjacyaha bugaragaza ko butanyuzwe n’igifungo Ingabire Victoire yahawe, muri iki kiganiro na New Times ntiyahise agaragaza ko buzajurira.

Ngoga ati “turacyasesengura mu mizi imikirize y’urubanza, nyuma tuzafata icyemezo cyo kujurira cyangwa cyo kubyihorera.”

Ku ruhande rwa Ingabire Victoire, n’ubwo Ubushinjacyaha bugaragaza ko igihano Ingabire yahawe ari gito, na bo batangaje ko icyo gihano kiremereye bazajurira. Me Ian Edwards wunganira mu mategeko Ingabire Victoire, yatangaje ko biteguye kujurira mu Rukiko rw’Ikirenga bitagira icyo bitanga bagashaka uburyo bwo kwitabaza Ubutabera mpuzamahanga.

Ingabire Victoire wakatiwe imyaka umunani y’igifungo ubushinjacyaha busanga ari igihano gito, yafunzwe mu 2010 ubwo yari aje mu Rwanda aturutse mu gihugu cy’u Buholandi, aje kwandikisha ishyaka rya FDU-Inkingi ngo arinyuremo ahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora yo mu 2010.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages