Kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kanama 2012, mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo hakomereje urubanza ruregwamo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihuguTuratsinze Cyrille, na Harerimana Rene, aho ubushinjacyaha bwabasabiye igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 20.
Turatsinze Cyrille akekwaho ibyaha byo kwaka no kwakira ruswa ingana n’amafaranga miliyoni 2 mu itangwa ry’amasoko muri iyo minisiteri, naho Harelimana Rene we ashinjwa ubufatanyacyaha na Turatsinze mu mitangirwe y’iyi ruswa.
Umushinjacyaha mukuru mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge avuga ko hirengagijwe ibiteganywa n’ingingo ya 634 n’iya 635 z’itegeko rigena imitangirwe y’amasoko.
Turatsinze n’umwunganizi we mu kwiregura, bagaragaje ko Turatsinze atari kwaka ruswa, kuko Umunyamabanga uhoraho ntaho ahurira n’akanama gashinzwe gutanga amasoko. Gusa yemera ko asinya ku myanzuro y’ako kanama kandi amasoko yose ngo atangwa binyuze mu ipiganwa.
Harelimana ahakana ubufatanyacyaha mu gutanga ruswa. Avuga ko ubuhamya ubushinjacyaha bwagendeyeho, bwagezweho binyuranije n’amategeko.
Umwunganira mu mategeko we avuga ko ubushinjacyaha buhuzagurika mu gutanga ibimenyetso, agendeye ku ngingo y’153 y’amategeko ahana y’u Rwanda, agasaba ko uwo yunganira yagirwa umwere.
Uru rubanza ruzasomwa kuwa Mbere tariki 6 Kanama 2012, saa cyenda n’igice z’umugoroba.



















TANGA IGITEKEREZO