00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushinjacyaha: Uzashaka kuzana akaboko karekare ku mafaranga ya AgDF ararye ari menge

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 September 2012 saa 12:39
Yasuwe :

Ubushinjacyaha Bukuru butangaza ko bugiye gushyira ingufu mu kurinda umusanzu ushyirwa mu kigega “Agaciro Development Fund”, bukaba busaba Abanyarwanda kutagira impungenge z’uko uwo musanzu wazakoreshwa mu byo utagenewe.
Ibi byagarutsweho Ku wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2012, ubwo Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaga umusanzu mu kigega “Agaciro Development Fund” ungana na miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umushinjacyaha Mukuru Ngoga Martin (…)

Ubushinjacyaha Bukuru butangaza ko bugiye gushyira ingufu mu kurinda umusanzu ushyirwa mu kigega “Agaciro Development Fund”, bukaba busaba Abanyarwanda kutagira impungenge z’uko uwo musanzu wazakoreshwa mu byo utagenewe.

Ibi byagarutsweho Ku wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2012, ubwo Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaga umusanzu mu kigega “Agaciro Development Fund” ungana na miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umushinjacyaha Mukuru Ngoga Martin yagize ati “ Turatanga umusanzu muri iki kigega, tunagerekeho uwo kukirinda dufatanyije n’izindi nzego zibishinzwe, Abanyarwanda bagire icyizere ko umutungo urimo ntawuzawugira uwe cyangwa ngo awukoreshe ku nyungu ze bwite.”

Abanyamakuru bakaba bari bagaragaje impungenge za bamwe bavuga ko uyu mutungo ushobora gukoreshwa ibyo utagenewe, cyangwa ukaba wanyerezwa kuko hajya haboneka ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu.

Nk’uko tubikesha Imvaho Nshya, Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’ imari ya Leta igaragaza ko kuva muri 2007 kugeza muri 2010, abaregewe inkiko bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta, kunyuranya amategeko agenga amasoko ya Leta, gusonera imisoro mu buryo bunyuranije n’amategeko bagera kuri magana ane na mirongo irindwi na batatu (473) .

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .