Mu minsi mikuru isoza umwaka, irimo Noheli n’Ububani, abantu benshi bayifata nk’iminsi idasanzwe. Abakirisitu bafata Noheli ko ari umunsi ukomeye cyane kuko Yezu/Yesu Kristo, baritegura bagahaha bidasanzwe, kwambara imyenda mishya ndetse hari n’abakoresha ibirori bikomeye. Ubunani abandi bubarera umwanya wo kwishimira ko basoje umwaka batangiye undi, hari abakora ibirori bikomeye, abandi bakishimisha mu buryo bunyuranye. Ibyo byose n’ubwo bikorwa ntawe ukwiye kwirengagiza ko umwaka w’amashuri, mu mashuri abanza n’ayisumbuye utangira ukurikira iyo minsi mikuru.
Ni muri urwo rwego IGIHE twegereye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, agira ubutumwa atanga ku batuye Umujyi wa Kigali n’abawugana uko bagombye kwitwara mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Ubutumwa:
“Nk’uko mubizi abantu baranezerwa mu bihe by’impera z’umwaka kuko haba hari iminsi mikuru. Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali burifuriza abawutuye n’abawugana kugira uburumbuke kandi tugafatanya gukomeza umurego mu bikorwa turimo by’iterambere. Turabasaba kandi tunabashimira gukomeza kugira ubufatanye burambye mu kubaka Umujyi wa Kigali no kuwuteza imbere.
Umwaka wa 2013 uzababere umwaka w’urwunguko, muzawugiremo ibihe byiza, mwidagadura neza mu minsi mikuru, muzirikana cyane ku by’ingirakamaro. Turasabwa gufatanya gukomeza kurwanya ibyangiza abana n’urubyiruko, tukabikumira aho byaturuka hose.
Abana batarengeje imyaka 18 y’amavuko ntibemerewe kujya mu tubyiniro, keretse mu bitaramo byihariye na byo bashobora kujyanamo n’ababyeyi babo. Urubyiruko igihe na bo bagiye mu bitaramo bibareba, barasabwa gutaha kare kandi bakirinda kunywa ibisindisha n’ibindi biyobyabwenge. Birabujijwe kunywa ibisindisha ku bana bose n’urubyiruko.
Babyeyi namwe misanzure, mwidagadure, muhahe mumererwe neza, abacuruza namwe mucuruzeneza ariko kandi mwibuka ko ibyo mukora byose muri iyi minsi mikuru mugomba kuzirikana ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama (ukwezi kwa mbere) 2013 abana bazasubira ku ishuri. Muzirikane ko na bo bakeneye byinshi bibafasha mu myigire yabo harimo n’amafaranga y’ishuri.
Murakoze, mugire Noheli Nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2013.”
Fidele Ndayisaba
Umuyobizi w’Umujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO