Mu gihe tugiye kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage “PSD”, ryifatanyije n’Abanyarwanda bose mu gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Rwanda muri Mata 1994.
Ishyaka PSD ryifatanyije kandi rikomeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ishyaka PSD rirasaba abantu bose kubegera, kubahumuriza no kubana na bo mu ibi bihe bikomeye.
Ishyaka PSD rirashishikariza Abayoboke baryo by’umwihariko, n’Abanyarwanda bose muri rusange, gukomeza kwitabira gahunda n’ibikorwa bijyanye n’Icyunamo kizatangira ku wa 07 Mata 2013, nk’uko byateguwe n’inzego zinyuranye , hirya no hino mu Gihugu.
Ishyaka PSD rirashishikariza kandi Abayoboke baryo n’Abanyarwanda bose kugira ubutwari, bagakorera Igihugu batiganda, bakirinda ibihuha ibyo ari byo byose bishobora kubatesha umwanya mu Iterambere Igihugu cyacu cyiyemeje kugeraho. “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira kwigira”.
Abashyize hamwe ntakibananira, Abanyarwanda twese dukomeze guharanira Ubumwe n’Ubwiyunge, bizatugeza ku majyambere n’imibereho myiza, muri Demokarasi isesuye.
Bikorewe i Kigali, ku wa 05 Mata 2013.
Dr Ntawukuliryayo Jean Damascène,
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka PSD



















TANGA IGITEKEREZO