Mu gihe kuru uyu wa 31 Werurwe 2013 Abakristu Gatolika bizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika, ariwo bibukaho izuka rya Yezu, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi akaba na perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda Musenyeri Mbonyintege Smaragde yageneye abakirisitu ubutumwa kuri uyu munsi.
Ubwo butumwa buteye gutya
Bakristu bavandimwe, turizihiza Pasika ya Nyagasani kandi Pasika yacu turi mu mwaka w’ukwemera. Ni yo mpamvu nahisemo iri bango ry’Indangakwemera yacu ngo ndigire ishingiro ry’iyi nyigisho ya Pasika:
“ Nemera Yezu Kristu, Umwana w’Imana Data, wabyawe na Bikira Mariya ku bwa Roho Mutagatifu, ku ngoma ya Ponsiyo Pilato yarababaye, abambwa ku musaraba, arapfa, arahambwa, ku munsi wa gatatu arazuka, azamukira mu ijuru ubu yicaye iburyo bw’Imana Data ”.
Bakristu bavandimwe, iri bango ry’Indangakwemera yacu ni ryo ridutandukanya n’abandi bose bemera Imana kuva isi yaremwa kugeza igihe izashirira, kandi ni wo mutima shingiro w’Indangakwemera yacu nk’abakristu. Ni ngombwa rero ko muri uyu mwaka w’ukwemera twizihizamo Pasika yacu twabasha guhuza uyu munsi twibukaho izuka rya Nyagasani, ndetse muri iyi minsi 50 tuzamara turyizihiza, tuzirikana ibanga rya Pasika mu ngeri zaryo zose kuzageza ku munsi mukuru wa Penekositi. Ariko si n’ibyo gusa, muziko buri cyumweru, na buri munsi igihe cyose dutura igitambo cy’Ukaristiya tuba twizihiza Pasika ya Nyagasani kugeza igihe azagarukura.
Bakristu bavandimwe, mwashoboye gukurikirana imihango iranga iki cyumweru gitagatifu, cyane iminsi nyabutatu ya Pasika ariyo :
– Uwa kane mutagatifu : Umunsi w’iremwa ry’Ukaristiya n’Ubusaserdoti nk’abahereza n’abagabuzi b’Ukaristiya.
– Uwa gatanu mutagatifu : nk’umunsi w’ibanga ry’Umusaraba mutagatifu
– Uwa gatandatu mutagatifu : nk’umunsi Nyagasani ari mu mva, dutegereje ko azamukamo ari muzima mu gitaramo cya Pasika. Iyi minsi mitagatifu uko ari itatu ni yo duhuriza ku Cyumweru nk’Umunsi w’izuka rya Nyagasani.
Maze tukibuka nk’uko na We yabiduhayeho umurage n’inshingano, ubwo yasangiraga bwa nyuma n’abigishwa be ku wa kane mutagatifu. “Uko yagakunze abe bari munsi, yongera kubakunda byimazeyo ” (Yohani 13, 1-2). Amaze kuboza ibirenge, afata umugati awuha umugisha ati : “ Nimwakire murye iki ni umubiri wanjye, ubatangiwe ”, afata na divayi ayiha umugisha arabahereza ati : “ Nimwakire munywe aya ni amaraso yanjye, abatangiwe, mwebwe n’abandi benshi ”. Amaze kubakorera ibi bimenyetso uko ari bitatu : kuboza ibirenge, kubaha umugati yahaye umugisha, na divayi yahaye umugisha abaha iri tegeko ati : “ Ibi muzajye mubikora munyibuka ” (Luka 22,16-20).
Ibi ngibi bavandimwe Intumwa zabikorewe, zarabibonaga, ariko ntizabonaga neza icyo gihe iyo byerekeza. Uretse ko natwe ababikora ubu, ababikorerwa sinzi niba iteka twumva uburemere bw’ibyo turimo! Ariko n’ubwo batabyumvaga bwose, hari icyo babonaga kizabafasha mu gihe cyarimo kuza. Ni uko ibyo Yezu yabakoreraga byose, harimo ubushishozi no kurora kure harenze aho abigishwa bashoboraga kubona. Ariko cyane cyane yabikoranaga urukundo n’ubwitange batigeze bibagirwa kandi bazaheraho kugira ngo bumve urupfu n’izuka bya Nyagasani Yezu. Koko rero, igihe kizagera, bamurikirwe n’ukuri kw’izuka rye bumve ko ibyo Yezu yakoraga, byari mu bushake bw’Imana, yabihishuriraga muri We nk’Imana idukunda kandi yarahiriye kudukiza ihisemo uburyo Yezu Kristu yakoresheje.
Bavuye ku meza berekeje mu murima wa Getsimani. Aha ngaha habereye isengesho rikomeye Yezu yahavugiye ririmo ububabare bwinshi n’ubushake bukomeye bwo kwiragiza Imana. Luka Umwanditsi w’Ivanjili abitubwira muri aya magambo ati : “ Nimwambaze kugira ngo mutagwa mu bishuko, arabitarura, arapfukama, asenga agira ati : “ Dawe ubishatse wakwigizayo iyi nkongoro ! Ariko ntibibe uko nshaka bibe uko ubishaka. Nuko Umumalayika wo mu ijuru aramubonekera aramukomeza. Asambishwa n’agahinda, nyamara arushaho gusenga, abira ibyuya by’amaraso byatonyangiraga hasi ” (Luka 22, 40-44).
Nanone aha muri Getsimani, abigishwa be ntibashoboye gukurikira ibyaberaga muri Yezu, ubwe yabiraga icyuya cy’amaraso, bo basinzirijwe n’agahinda. Nyamara byari ngombwa ko baba aho nk’abahamya b’iryo joro ry’ububabare. Icyiza Yezu yabakoreye, kandi aritwe agirira ni uko yabagumishije iruhande rwe. Bakibonera ibyo batumvaga icyo gihe. Nyamara igihe kizagera babibere abahamya kandi banahindure n’ubuzima bwabo.Yezu yari abazigamiye urumuri rwa Pasika yarimo gucana imbere yabo.
Mu ifatwa no mu gucirwa urubanza kwa Kayifa, umusaserdoti mukuru, no kwa Pilato, umukuru w’ubuyobozi bw’Abaromani, ndafatamo gusa ibimenyetso bibiri : Petero yumva isake ibika ubwa gatatu n’umukuru w’abasirikare abona uko Yezu apfuye.
Isake ibika mu museke, ubusanzwe iba iranga ko bugiye gucya. Petero ayumvise yahuje amaso na Kristu bari bakubise, batutse mbese bandagaje, maze hirya y’ubwo bubabare Petero yibuka ko yari yamubwiye ko isake izabika amwihakanye gatatu, ni ko byari byagenze koko (Luka 22,61-62), maze abona ikuzo ry’Imana muri Yezu umeze atyo, arasohoka, ararira, aricuza.
Muri ubwo bubabare bwose, kimwe n’ubundi bukurikiraho Petero yari ahari nk’Intumwa izabitangaho ubuhamya. Isake ibitse Petero yumvise umucyo w’ukwemera usimbura umwijima w’ugushidikanya, maze yumva ubuhemu bwe, ariko agarura ukwiringira Yezu, yumva ko ari intungane. Nubwo yari atarabona neza aho byerekeza ariko yagaruye icyizere kizamugeza aho Kristu Yezu ashaka. Icyiza cya Petero ni uko ari umuntu nk’abandi, arinanirwa ku giti cye bwite, ariko ntajya ananira Yezu. Yezu yashatse kumugira urutare rw’ukwemera, Petero aramwirekurira. Bityo Yezu amufasha kubona ibyo atari kwishoboza ubwe. Iyi ni yo mpano y’ukwemera rero.
Yezu amaze kugera ku musaraba, isaha nyayo igeze ngo ave kuri iyi si asange Se mu ijuru, yongeye kubabara bikomeye, maze arangurura ijwi asingiza Imana Se avuga ati : “ Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki ? ” (Mk 15, 34). Uku gutakamba kwa Yezu yifashishije Zaburi ya 22 ni ikimenyetso ko Yezu yababaye rwose, kandi ko ububabare bwe bwafataga n’ubw’abandi bose bababara bagatakambira Imana yo yonyine ishobora kubumva. Ni ikimenyetso Yezu yahaga abababara bose ngo tujye twiringira Imana kuko ishobora kudukiza.
Ariko nanone hariya ku musaraba, ubwo Yezu yapfaga hari umukuru w’abasirikare bamwicaga ari na bo bamurindaga, yari umupagani, maze abonye uko apfuye avuga aya magambo y’ukwemera ati “ Koko uyu yari Umwana w’Imana! ” (Mariko 15, 39). Wasobanura ute ko uyu musirikare, wari umupagani, wabonye Yezu apfa kuriya, maze agatangaza ukwemera kwe ngo “ Uyu yari Umwana w’Imana koko! “. Iyi ni impano y’ukwemera uyu musirikare atashoboye gukumira. Ntiyihishe ukuri, yakuroye uko kuri, arakumenya, arakwemera ntamananiza abishyizemo. Iyi ni impano y’ukwemera.
Iyi myifatire ya Petero wumvise isake ibitse akicuza kuri Yezu, n’uyu mutegeka w’abasirikare wabonye uko apfuye maze akemera ko koko ari Umwana w’Imana ni ukwemera kw’ibanze kuganisha kubikurikiyeho. Yezu amaze gupfa agashyirwa mu mva abari bamukurikiye batashye bababaye birumvikana, abagore bari bahari bihutira kujya gushaka imibavu bazaza kumusiga ngo umubiri we udashanguka vuba. Isabato irangira ntibategereje ko bucya.
Abagore bari bayobowe na Mariya Madalena bageze ku mva bugicya, baroye mu mva babura umurambo we, bakebutse ku ruhande babona abagabo babiri bambaye ibyererana barababwira bati: “ Ni kuki mushakira umuzima mu bapfuye ? Ntari hano ahubwo yazutse ” (Luka 24, 5-6). Maze babibutsa amagambo Yezu yababwiye kubyerekeye izuka rye. Na bo bagenda bihuta babwira Intumwa ibyo abo bagabo bababwiye. Petero na wa Mwigishwa Yezu yakundaga bagenda bihuta, bageze ku mva baritegereza. Wa Mwigishwa arinjira, aritegereza, maze aremera (Yohani 20, 8).
Bakristu bavandimwe, ibi maze kubabwira ni ibyabaye muri ya minsi itatu mitagatifu bibumbatiye iyozwa ry’ibirenge n’isangira rya nyuma, ububabare bwa Yezu muri Getsimani n’icirwa rubanza kwa Kayifa na Pilato, urupfu rwe ku musalaba, n’izuka rye mu bapfuye. Aha rero ni ho habumbiye za ngingo ndangakwemera Intumwa za Yezu zaturaze mu kwemera kwazo.
Aya mateka ya Yezu mu gihe kizwi, ku ngoma ya Ponsiyo Pilato, noneho no ku bantu bazwi nka Petero, na Yohani bakurikiraniye hafi iyi minsi uko ari itatu ariko inamurikiwe n’ubuzima babanye mu Galileya n’i Yeruzalemu biduha uburenganzira bwo guhamya ukwemera kwacu. Nemera Yezu Kristu, Umwana w’Imana Data, wapfuye akazuka. Ni We rumuri rw’ukwemera kwacu nk’abakristu.
Koko Imana yinjiye mu mateka yacu ubwo Jambo yigize umuntu akabana natwe, maze akatwereka ikuzo ry’Imana. Itara ritumurikira kuri iryo kuzo ry’Imana ni urupfu rwa Yezu ku musaraba, n’izuka rye mu bapfuye, muri ibyo tugashingira ku kwemera kw’Intumwa zabanye na We, zitaduhisha ugushidikanya bagize nka Petero ubwo yihakanaga Kristu, na Pawulo Mutagatifu ubwo yatotezaga abakristu, cyangwa Intumwa Tomasi ubwo yangaga kwemera.
Ariko aho bumviye, na ko biboneye iby’urupfu n’izuka bya Nyagasani, bagasobanukirwa n’ibyanditswe bitagatifu babikesheje urumuri rwa Kristu wapfuye akazuka. Baremeye ubutagerura, kandi bakemera bari mu isi igikomeza kubarwanya nk’uko yarwanyaga na Kristu Yezu ubwe (Ibyakozwe n’Intumwa 4, 10-13).
Bakristu bavandimwe, ukwemera kwacu ntigushingiye ku bihe byiza gusa, ahubwo gushingiye ku kuri twamenye muri Kristu Yezu. Kumumenya, ukamwemera mu rupfu rwe n’izuka rye bidusaba kumurundurira ubuzima bwacu, imyumvire yacu, imibereho yacu. Uko turi, ibyo dukora byose bikaranga Kristu Yezu. Ni aha ukwemera kwabo kugize “ Indangakwemera yacu ”. Twemera Kiliziya, itunganye, Gatolika, ishingiye ku Ntumwa. Ariko ibyo byose ni Kristu, nka Jambo w’Imana wigize umuntu akabana natwe, maze abamwemera bose bakibonera ikuzo rye.
Reka rero ngaruke hamwe twatangiriye : wowe mukristu wabatirijwe muri batisimu ya Nyagasani, mu rupfu n’izuka rye nk’uko byagendekeye Intumwa, uri umukristu rero, uzi kandi wemera ko “ Nyagasani Yezu yazutse koko ”.
Kuba waremeye, ukabatizwa ubwabyo ni ingenzi. Ariko ntibihagije, kuko batisimu wahawe ni nk’urugemwe rwatewe. Rugomba kubaho rero, rukuhirwa, rugafumbirwa, kandi rugatanga imbuto za rwo. Ni kenshi mu buzima bwacu usanga imyemerere yacu ari ukugera, ukagerura. Cyangwa se ugasanga ari ukwemera kw’akazuyazi, kudafite ireme, kugwa ubusa mu mayirabiri y’ubuzima bwa buri munsi. Cyane ugasanga ari ukwemera kudashobora guhangana n’ibihe by’igeragezwa bitabura mu buzima bwacu. Nyamara ibyo Yezu yari abizi, na Kiliziya mu bushishozi bwayo irabizi.
Iyo uhawe batisimu ikwinjiza mu buzima bushya, nubwo hari abo usanga imibereho yabo idatandukanye n’iy’abandi batemera, ariko burya kutamenya icyo ugomba gukora birutwa no kuba uzi icyo ugomba gukora wenda ntukigereho. Mu buzima bwa gikristu, iyo uzi icyo ugomba gukora ntukigereho uragisaba. Ni byo Yezu yashatse kutwigisha ubwo yasambiraga muri Getsimani.
Iriya kamere muntu yananirwaga kwakira umusaraba nk’inzira y’umukiro wa benshi ni iyacu bwite Yezu yatwerekaga. Witinya uko uri ngo wisinzirire kubera umunaniro n’ubushake buke wifitemo. Senga utarambirwa, tega amatwi kenshi Ijambo ry’Imana, uryisomeye cyangwa se urisangira n’abandi, Ukaristiya ntagatifu ikubere ha handi uhurira n’abo yatoye, akabahishurira ingabire y’urukundo yifitemo kugira ngo bakire.
Emera gutungurwa n’ubuntu bw’Imana n’ububasha bwayo: nka Petero ubwo yakubitanaga amaso na Yezu ubabara maze akabona ikuzo rye, nka wa musirikare wabonaga uko Yezu yitanze ku musaraba maze akemera ko ari Umwana w’Imana koko, nka Pawulo Mutagatifu ubwo yari mu nzira y’i Damasiko yifitemo inkubiri yo gutoteza abakristu, maze akemera gutsindwa na Kristu yatotezaga atamuzi, aho amwibwiriye ntashake kumwikura, ahubwo akamwirekurira wese, maze ishyaka yakoreshaga amutoteza akarikoresha amwamamaza (Ibyakozwe n’Intumwa 9, 10-15).
Bakristu bavandimwe, uyu mwaka w’ukwemera ntudusige aho wadusanze. Icy’ibanze ni ugusobanukirwa n’iri shingiro ry’ukwemera kwa gikristu.
Icya kabiri ni ukwibuka ko batisimu wahawe ari urugemwe rwatewe mu mutima wawe rugomba gukura no kwera imbuto zikwiye. Ibyo bigusaba kwihata Ijambo ry’Imana, kwegera Ukaristiya ntagatifu kenshi no kuyihabwa wabanje kubyitegura neza. Ariko noneho ukihatira kugira imyitwarire mu buzima ijyanye kandi iranga ubukristu bwawe. Ibyo byose bizashoboka ari uko wumva Kiliziya yawe, ugafatanya n’abandi kuyibamo no kuyubaka, kuko ubuzima bwa gikristu buryoha kandi bukumvikana neza iyo busangiwe.
Bakristu bavandimwe, ndagira ngo ndangize mbifuriza Pasika nziza, kandi mbashishikariza kwitabira inshingano muhabwa n’abasaserdoti banyu kubijyanye n’uyu mwaka w’ukwemera. Ukwemera kwanyu rero nikumurikire imibereho yanyu, n’imibanire yanyu n’abandi, kandi kube koko ishingiro ry’iterambere twifuriza buri wese.
Nyagasani Yezu nabane namwe.
Kabgayi, kuri 30 Werurwe 2013
(+Simaragidi Mbonyintege, Umushumba wa Kabgayi).



















TANGA IGITEKEREZO