Bari batatanye gukorera hamwe bikaba ikibazo, bagiraga imitiba bagakuramo ubuki bakabusangira n’abaturanyi nyamara ntibamenyaga ko ari imari.
Mu buhamya bwabo, abagize ishyirahamwe “Terimberemuvumvu” ryo mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare bavuga ko ubworozi bw’inzuki bwabagejeje kuri byinshi bitandukanye n’uko babukoraga mbere, kuko ubu ngo bashobora kwinjiza miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kubona umukorerabushake watanzwe n’umushinga w’abayapani witwa JICA.
Bamwe mu bagize iyi koperative bavuga ko mbere bororaga inzuki batatanye, ntibinjize amafaranga kuko bwabaga ubwo kurya no gusangira n’abaturanyi nyuma bakaza guhurizwa mu ishyirahamwe. Bavuga ko mu mwaka umwe bamaze muri koperative bafite imizinga 750 harimo n’iya kizungu, aho bashobora gusarura ibilo ibihumbi bibiri mu gihe ikilo kimwe kigura ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda.
Hakuzimana Leopold, umunyamuryango wa Terimberemuvumvu, avuga ko atarajya muri koperative yari yaraheze mu bwigunge atazi ko inzuki zagira umusaruro nk’uwo abona.
Kosuke umaze imyaka ibiri akorana n’aba borozi, avuga ko yasanze batatanye ubuki ntibubabyarire umusaruro, nyamara ngo ageze muri uyu murenge yegeranyije abavumvu bakora ishyirahamwe, asaba inkunga umurenge bahabwa ubutaka bwo gukoreraho iri shyirahamwe rikaba rifite ubushobozi bwo kwibeshaho.
Serikare Denis ni umuyobozi wa Terimberemuvumvu, avuga ko kandi bafite inzozi zo kubaka inzu yajya igurishirizwamo umusaruro w’inzuki zabo ahitwa ku Cyanyirangegene, kugira ngo bigarurire isoko ry’abasura pariki y’Akagera.
Ishyirahamwe Terimberemuvumvu rigizwe n’abanyamuryango 79. Ribarizwa mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare, rigakorera mu duce twa Musenyi, Rubagabaga, Nyagashanga, Kizirakome, Mbali na Nyamirama. Gusa ngo n’ubwo bateye imbere bavuga ko ubuki butarabasha guhaza abakiriya babo.



















TANGA IGITEKEREZO