00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere ka Nyarugenge kamurikiye abaturage ibyo kagezeho mu gihe cy’umwaka

Yanditswe na

Serugendo J.de Dieu

Kuya 19 June 2012 saa 09:31
Yasuwe :

Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Kamena Ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyarugenge bwamurikiye abaturage ibyagezweho muri uyu mwaka wa 2011-2012 ndetse n’ ibikorwa by’ ingenzi biteganywa mu mwaka wa 2012-2013.
Iki gikorwa cyabereye muri Mount Kigali Hotel mu Murenge wa Rwezamenyo kikaba kandi kitabiriwe n’ abafatanyabikorwa b’ Akarere, Abagize inzego zitandukanye z’ Ubuyobozi mu Karere ka Nyarugenge n’ abaturage.
Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Nyarugenge ushinzwe Ubukungu Bwana Kagisha (…)

Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Kamena Ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyarugenge bwamurikiye abaturage ibyagezweho muri uyu mwaka wa 2011-2012 ndetse n’ ibikorwa by’ ingenzi biteganywa mu mwaka wa 2012-2013.

Iki gikorwa cyabereye muri Mount Kigali Hotel mu Murenge wa Rwezamenyo kikaba kandi kitabiriwe n’ abafatanyabikorwa b’ Akarere, Abagize inzego zitandukanye z’ Ubuyobozi mu Karere ka Nyarugenge n’ abaturage.

Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Nyarugenge ushinzwe Ubukungu Bwana Kagisha Félicien yagaragaje ko bishimira ibikorwa bitandukanye bagezeho birimo gutunganya ahashobora guturwa mu Karere ka Nyarugenge kuko hari hashize igihe kinini badatuza abaturage imidugudu yateguwe kandi ikaba igiye gushyirwamo ibikorwa remezo n’ amazi n’ umuriro abaturage bagatangira guhabwa ibibanza.

Mu bindi bikorwa remezo byakozwe hakaba harimo gusana umuhanda wa Nzove-Ruli, gutanga umusanzu mu kwimura abaturage ahagiye kubakwa umuhanda Cercle Sporif kugera kuri 40, kubaka inzira z’ abanyamaguru kuva Nyabugogo kugera kuri Tapis rouge .

Ubuyobozi bw’ Akarere bukaba kandi buteganya gukomeza kubaka imihanda muri uyu mwaka wa 2012-2013 cyane cyane mu Mirenge ya Kigali, Nyamirambo na Mageragere.

Mu Miyoborere myiza n’ imibereho myiza hakaba harakozwe ibikorwa bitandukanye birimo kubaka amazu y’ bacitse ku icumu batishoboye, kubaka amashuri y’ Uburezi bw’ Imyaka 12, gukangurira abaturage kujya mu bwisungane mu kwivuza hakaba haranatanzwe ubutaka bwo kubakaho ibigo nderabuzima mu Murenge wa Kanyinya na Mageragere.

Muri iki gikorwa kandi Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ Imirenge bakaba bagaragaje ibyo bagezeho mu Mihigo bari barahize imbere y’ Ubuyobozi bw’ Akarere nibyo bateganya mu mwaka wa 2012-2013.

Mu gikorwa cyakozwe cyo kugenzura iyo mihigo yari yarahizwe n’ Imirenge mu mwaka wa 2011-2012 Umurenge wa Gitega , akaba ari wo waje imbere mu mirenge 10 igize Akarere ka Nyarugenge n’ amanota 94% ,ukurikirwa n’ Umurenge wa Rwezamenyo n’ amanota 92.3 %, Umurenge wabaye uwa gatatu ukaba ari uwa Nyamirambo n’ amanota 91.5%.

Iki gikorwa cyo kwerekana ibyagezweho kikaba gisanzwe gutegurwa rimwe mu guhembwe icyabaye cy’ Igihembwe cya kane kikaba cyahuriranye n’ impera z’ umwaka hitegurwa no gutangira undi mwaka. Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ Imirenge n’ Abayobozi b’ Inama Njyanama mu Mirenge bakaba banasinye n’ Ubuyobozi bw’ Akarere Imihigo y’ umwaka wa 2012-2013.

Bwana Nkurunziza Idrissa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gitega akaba yegukanye igihembo ku nshuro ya kabiri yikurikiranyije umwaka ushize akaba nabwo yari yabaye uwambere mu Murenge wa Muhima yayoboraga icyo gihe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .