00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa bicururizwa mu muhanda burakemangwa

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 2 February 2013 saa 09:11
Yasuwe :

Hirya no hino aho abagenzi batagera imodoka, uhasanga abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa, baba banyura ku modoka bagurisha. Kubera ko bamwe mu bagenzi baba bihuta, bahita bagura batabanje kureba ko ibyo baguze byujuje ubuziranenge, nyuma bagasanga byarangiritse kandi umuruzi aba yagiye.
Ubu bucuruzi bugaragara aho abagenzi bategera imodoka, by’umwihariko muri Gare ya Nyabugogo n’iy’i Remera Giporoso, usanga abagore, abagabo, abasore n’inkumi, bafite udukarito turimo umutobe w’imbuto, imigati, (…)

Hirya no hino aho abagenzi batagera imodoka, uhasanga abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa, baba banyura ku modoka bagurisha. Kubera ko bamwe mu bagenzi baba bihuta, bahita bagura batabanje kureba ko ibyo baguze byujuje ubuziranenge, nyuma bagasanga byarangiritse kandi umuruzi aba yagiye.

Ubu bucuruzi bugaragara aho abagenzi bategera imodoka, by’umwihariko muri Gare ya Nyabugogo n’iy’i Remera Giporoso, usanga abagore, abagabo, abasore n’inkumi, bafite udukarito turimo umutobe w’imbuto, imigati, amata, Fanta, amazi, amandazi n’ibindi biribwa n’ibinyobwa bitandukanye bacuruza.

Uburyo ubu bucuruzi bukorwamo, buteye impungenge abagenzi dore ko rimwe na rimwe baba bacuruza ibyarengeje igihe cyangwa ibyangiritse mu bundi buryo.

Murekatete Agnes twasanze muri Gare ya Nyabugogo, ari mu modoka amaze kugura umutobe w’imbuto asanga warengeje igihe, ati ’’Nari nakerewe kandi nashakaga icyo kunywa, sinari kubona uko jya kugura mu maduka, none nsanze umutobe naguze warapfuye, uwo tuwuguze yahise agenda sinanamumenya.’’

Uretse kuba bagurisha imitobe yarengeje igihe, ngo bafata amazi adasukuye bagashyira mu macupa yashizemo amazi yakozwe n’inganda zizwi, barangiza bagakonjesha, ubundi bagacuruza.
Umwe mu bacuruzi yagize ati ’’Ku gihe cy’izuba hari bamwe muri twe bafata amazi bavomye muri robine za hano muri Gare, bagahita basuka mu macupa, bamara gukonjesha bakagurisha ku giciro gito.’’

Kayitani, ucururiza muri Gare ya Remera ati ’’Ibi byose ducuruza tubirangura muri aya maduka, ari hano iruhande rwa Gare, ibyarengeje igihe, ariko bitararenga cyane, babiduha ku giciro gito, natwe tukabitangira make.’’

Yakomeje avuga ko bazi ko ibyo bakora atari byiza, ngo ariko nta kundi babigenza kuko ubuzima buhenze, baba bashaka amaramuko. Iyo umugenzi abonye ko ibyo aguze byangiritse, biba ibibazo, akabimusubiza na we akabisubiza aho yabiranguye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages