Mu nama Nkuru y’igihugu y’abana yateranye ku nshuro ya karindwi kuwa 04 Mutarama 2012, habayemo udushya tunyuranye, nk’uko bisanzwe bizwi ko abana barangwa n’udushya twinshi kandi tunezeza bo ubwabo n’abo badukorera. Mu dushya twabayeho, agahatse utundi ni aho umwana yasabye ko habaho na "Gahunda ya Gira inshuti Munyarwanda" afatiye kuri gahunda isanzweho ya "Gira inka Munyarwanda."
1. Ba MC bombi bari abana bato
Iyi nama y’abana yayobowe na Minisitiri w’intebe, ariko abari bayoboye ibiganiro n’abatangaga ijambo (MC - Master of Ceremony) ni abana bato. Mu gitondo byakozwe n’umwana w’umuhungu Patience Bavandimwe w’i Nyamagabe, ku gicamunsi bikorwa n’umwana w’umukobwa. Aba bana bato ntibatindiganyaga guhagarika cyangwa guhwitura uwatindanaga ijambo, kabone n’iyo yaba ari umuminisitiri cyangwa se undi muyobozi usanzwe mu nzego zo hejuru. Nta n’impungenge baterwaga no kwaka ijambo uryihaye atari we barigeneye.
2. Abana bagaragaje impano idasanzwe yo kuririmba
Mu masaha yo gufungura (kurya) abana basusurukijwe n’umuhanzi Jean Paul Samputu wabaririmbiraga indirimbo ziberekeyeho. Agashya muri icyo gitaramo ni uko abana batandatu baririmbye umwe umwe indirimbo zibajemo uwo mwanya, zikongererwa umuriri n’uburyohe ku bw’umuziki bacurangirwaga na Didier afatanyije na Samputu, bigakorwa neza neza nk’aho bateguranye indirimbo. Abana bagaragaje ko barimo abahanzi bakomeye n’abaririmbyi badashakisha. Mu baririmbye harimo umwana muto ubana n’ubumuga bw’ingingo wagize ati "Twese turishimye".
3. Amazi make ntiyahariwe imfizi, yahariwe imitavu
Umugani wa Kinyarwanda "iyo amazi abaye make aharirwa imfizi" ntiwari ufite umwanya ejo hashize, ahubwo hakoze undi ugira uti "umwana ni umutware". Ubwo Hotel y’inyenyeri enye yatenguhaga abaje gufata amafunguro, byabaye ngombwa ko mu bupfura bwa Kinyarwanda no kubaha abana bo "Nyiribirori" bakaba n’amizero y’ejo y’igihugu, nibo bagaburiwe mbere, ndetse aho igaburo rishize bakimurirwa ku yandi meza abakuru bakababererekera. Uku guharira abana no kubagira nyambere byashimwe na buri wese wabibonye, kabone n’iyo we yaba atarikoze ku munwa. Muri make byabaye bike, hemezwa ko abana bagaburirwa mbere.
4. Minisiteri ebyiri zahagarariwe n’umuntu umwe
Kalisa Edouard yahagarariye Minisitiri ebyiri muri iriya nama. Yahagarariye Minisiteri y’Umuco na Siporo, ahagararira na Minisitieri y’urubyiruko. Izi minisiteri zahoze muri imwe ziratandukanywa, zisubizwa muri imwe, zirongera ziratandukanywa.
5. ... Neza ariko si neza ...
Nzabahimana Emmanuel ni umwana ubana n’ubumuga bw’ingingo waturutse i Huye. Yagize ati "Ababana n’ubumuga bafatwa neza, ariko si neza". Yasabye ko byatekerezwaho neza bakarushaho kwitabwaho.
Udushya mu byasabwe n’abana
6. Umwana umwe mu butumwa bwe yasabye ko nk’uko habaho gahunda ya "Gira inka Munyarwanda" habaho na gahunda yise "Gira inshuti Munyarwanda" Yasobanuye ko byaba imwe mu ngamba nziza zo kurwanya ubukene nk’uko Gira inka Munyarwanda yafashije mu kuburwanya. Uwo mwana yavuze ko Gira inshuti Munyarwanda yabaho mu gihe urugo rukize kandi rwifashije rwafata umuryango ukennye rukawitaho, rukawufasha kwivana mu bukene.
7. Umwana uhagarariye impunzi zo mu nkambi ya Gatsibo yasabye ko mu kigo cyabo hakubakwa ishuri rya "Nine Years Basic Education", bikabafasha kudakora urugendo rw’ibilometero icumi buri munsi bajya ku mashuri. Uyu mwana yabisabye afatiye ku bikorwa mu nkambi ya Kiziba muri Karongi n’iya Gihembe muri Gicumbi.
8. Abana basabye ko guhana umubyeyi utererana abana byava mu mategeko mbonezamubano (code civil) bigashyirwa mu mategeko ahana (code pénal).
9. Abana basabye ko bwaki yarangirana n’uyu mwaka, ku buryo mu wa 2013 nta mwana n’umwe waba akirwara bwaki kuko ngo "Ibiryo biriho".
10. Abana basabye ko impinja n’abahungu bakiri bato bo mu gihugu cyose basiramurwa nibura ku gipimo cya 80 %, kandi bigakorwa ku buntu.
11. Abana basabye ko abaganga bose bahabwa amahugurwa y’amarenga kugirango bajye babasha gusobanukirwa imvugo-shusho y’abana batabasha kuvuga kimwe n’abandi baba bafite uburwayi ababyeyi babo batabasha gusobanura, kuko ngo iyo batabasha kumenya neza amarenga y’umwana bitiranya uburwayi.
Agashya mu byasabwe n’ubuyobozi
12.Bimenyerewe ko abayobozi bavuga ngo ingamba zafashwe n’imyanzuro yagenwe bizagerwaho ku gipimo gishimishije. Minisitiri w’intebe we yagize ati "Iyi myanzuro ntigomba kuzagerwaho kuri 85 %, ahubwo tuzahure umwaka utaha byose byaragezweho ijana ku ijana." Yanasabye kandi abana kuba abavugizi ba Leta mu miryango yabo, bakangurira ababyeyi babo kwita no ku zindi mfubyi.
NTWALI John Williams


















TANGA IGITEKEREZO