Igihugu cya Uganda kiravuga ko cyabaye gihagaritse igikorwa cya gisirikare cyo guhiga muri Repubulika ya Centrafrique, Joseph Kony Umukuru w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Uganda.
Amakuru atangazwa n’urubuga rwa BBC aravuga ko, Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Col Felix Kulayigye, yatangaje ko Igihugu cya Uganda kidashobora gukorana na Leta nshya yo muri Centrafrique, ngo kuko itari yemerwa n’muUryango w’Ubumwe bwa Afurika kandi ariwo uyoboye ibikorwa byo guhiga Joseph Kony.
Leta ya Uganda ivuga ko abasirikare bayo bari muri icyo gihugu bazaguma mu birindiro barimo, kugeza igihe umuryango w’ubumwe bwa Afurika usobanuriye neza uruhare bagomba kugira.
Joseph Kony uyoboye inyeshyamba zo mu mutwe wa “Lord’s Resistance Army”, ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rumushinja ibyaha by’intambara.
Bikekwa ko Joseph Kony n’abarwanyi be bihishe mu mashyamba ahana imbibi na Repubulika ya Centrafrique, Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



















TANGA IGITEKEREZO