Minisitiri w’ubutabera Karugarama Tharcisse, ku wa 24 Mutarama 2013 mu kiganiro yahaye itangazamakuru yasabye Abanyarwanda ko bagira umuco wo kujya bandikisha abapfuye nk’uko bakunze kwandikisha abavutse; icyo kiganiro kikaba cyari kigamije kurebera hamwe akamaro ko kwandikisha umuntu wapfuye.
Minisitiri Karugarama yavuze ko kwandikisha abapfuye bifasha Leta ku ruhande rumwe n’abaturage ku rundi, ati “Bifasha Leta mu gutegura igenamigambbi no kureba uko imfu zimwe na zimwe zajya zirindwa.”
Yongeraho ko abantu batarasobanukirwa ibyo kwandikisha abapfuye, mu gihe nyamara usanga abantu bihatira kwandikisha abavuka. Ati “Abantu batekereza ko kwandikisha uwapfuye ntacyo bimaze ariko kandi iyo witegereje usanga ari ngombwa kuko bidufasha gukora igenamigambi no kumenya imibare y’abasigaye ndetse n’impamvu zitera imfu kugira ngo rimwe na rimwe zirindwe.”



















TANGA IGITEKEREZO