00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko amafaranga ya AgDF azakoreshwa bizamenyekana vuba

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 29 October 2012 saa 02:49
Yasuwe :

Mu gihe hatangizwaga Ikigega Agaciro kigamije gushyigikira iterambere mu Rwanda, hakunze kumvikana amakuru atandukanye avuga umubare w’amafaranga atangwa ariko icyo abantu bakomeje kwibaza ni uko ayo mafaranga azakoreshwa.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi John Rwangombwa yatangarije abanyamakuru ko mu by’ukuri icyo amafaranga azakoreshwa kitaramenyekana, kuko bari bakiri mu gikorwa cyo kuyakusanya.
Ariko kandi yongeyeho ko bitarenze mu kwezi k’Ukuboza igihe inama y’umushyikirano izaba (…)

Mu gihe hatangizwaga Ikigega Agaciro kigamije gushyigikira iterambere mu Rwanda, hakunze kumvikana amakuru atandukanye avuga umubare w’amafaranga atangwa ariko icyo abantu bakomeje kwibaza ni uko ayo mafaranga azakoreshwa.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi John Rwangombwa yatangarije abanyamakuru ko mu by’ukuri icyo amafaranga azakoreshwa kitaramenyekana, kuko bari bakiri mu gikorwa cyo kuyakusanya.

Ariko kandi yongeyeho ko bitarenze mu kwezi k’Ukuboza igihe inama y’umushyikirano izaba iri kuba ari na bwo hazagaragazwa uburyo ayo mafaranga azakoreshwa.

Hari n’abandi bavugaga ko ayo mafaranga ngo Leta yaba ishaka kuyiguriza ngo bityo ikaba igomba gutanga inyungu kuri ayo mafaranga; aha Rwangombwa yatangarije ikinyamakuru The East African Magazine ko Leta idashobora gukora bene ibyo, kuko byaba bingana no gufata imisoro warangiza ukayiguriza mu gihe nyamara imisoro iba igamije iterambere ry’abanyagihugu.

Minisitiri Rwangombwa ati ”abantu bagomba kumenya uko aya mafaranga akusanywa, aya ni amafaranga atangwa ku bushake agamije gushyigikira iterambere ry’umunyarwanda.”

Yongeraho ko aya mafaranga atagurizwa Leta, ko ahubwo ari amafaranga atangwa n’Abanyarwanda ubwabo bagamije iterambere ryabo.

Gutangiza Ikigega cy’Iterambere Agaciro byabaye ku wa 23 Kanama 2012, nyuma gato y’uko bimwe mu bihugu by’amahanga bihagaritse zimwe mu nkunga byahaga u Rwanda.

Amafaranga yose yakusanyijwe azegenerwa icyo azakoreshwa mu nama y’Umushyikirano iteganijwe kuba mu kwezi k’Ukuboza, 2012.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages