Umunsi w’abakozi ni umunsi benshi biyumvamo bitewe n’umurimo bakora ariuworoheje ndetse ari n’ukomeye, Kiliziya Gatolika nayo igira uko iwubona kuva mu mateka yayo, aho yiyambaza Mutagatifu Yozefu wari umurinzi wa Yezu na Mariya.
Taliki ya 1 Gicurasi ni umunsi wizihizwa n’abantu batandukanye ku Isi yose, ndetse ukaba n’umunsi buri wese akwiye kwisuzuma akareba niba umurimo akora awukora uko akwiriye.
Kiliziya Gatolika mu mateka yayo ngo yaba yaratangiye kuwizihiza ihereye ku bakozi baciye bugufi cyangwa se bakora imirimo isuzuguritse babaga mu bihugu by’i Burayi nk’u Bufaransa, batotezwaga, ibyo bigatuma hashyirwaho umunsi wabo ariko ukaza kuba umunsi w’abakozi bose.
Kuri uyu munsi IGIHE yaganiriye na bamwe mu basengera muri Kiliziya Gatolika batubwira uko babona uyu munsi.
Uyu ni Léonce, we aragira ati: “ Uyu munsi nywubona nk’umunsi Umukirisitu agomba kureba ibyo atatunganyije akabikosora, ndetse ko akwiye gukora atitaye ku mushahara ahembwa, ahubwo akabikora nk’ibintu aba agomba gukora”.
Muhayeyezu Desire we yagize ati:“Uyu umunsi wari uw’abakozi baciriritse, ariko ukaza kugirwa aw’abakozi bose, nk’uko Yozefu yari umukozi wari uciye bugufi, ariko akaza kuragizwa abakozi bose kugira ngo abasabire, kandi mbona nta muntu ukwiriye gusuzugura umurimo w’undi kuko imirimo yose ari magirirane, kandi yose ifite agaciro kuri buri wese, ndetse ntiturebe ko umurimo ari uw’uhembwa gusa, kuko hari n’abadahebwa kandi bagakora umurimo wabo neza kandi ukagirira bose akamaro”.
Padiri, Habumuremyi Jean Pierre we yagize ati: “Uyu ni umunsi mukuru Kiliziya yizihiza Muyagatifu Yozefu wagizwe umurinzi w’abakozi kuko yari n’umurinzi w’urugo rutagatifu, kandi akaba n’umukozi, ndetse ukaba n’umunsi twibuka ko Imana nayo yakoze cyangwa se yaremye na mbere y’uko umuntu acumura kandi ikaba yararemye umuntu kugira ngo nawe abashe gukora kandi agire Isi nziza kurushaho. Kiliziya kandi iwufata nk’umunsi umuntu agomba guha agaciro umurimo we ndetse n’uw’abandi uko uri kwose”.
Uyu munsi ufatwa nk’umunsi w’ikiruhuko kuri bamwe, Abakirisitu Gatolika bo ntibahwema gukomeza imirimo yabo yo gutunganya ahasengerwa, ndetse n’indi mirimo ya Kiliziya ifitiye abandi akamaro, nk’uko twabibonye aho muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu.



















TANGA IGITEKEREZO