00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko u Rwanda rwita ku bana bafunze byabaye isomo ku Barundi

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 22 February 2013 saa 09:33
Yasuwe :

Nubwo hari abana bakora ibyaha bituma bakatirwa n’inkiko kumara igihe runaka bafunze, bakomeza guhabwa agaciro n’uburenganzira bwabo burimo kwiga, kugaburirwa, kwidagadura, guhumurizwa n’ibindi. Ibi byabaye isomo ku itsinda ry’Abarundi basuye ikigo ngororamuco cya Nyagatare ku wa 19 Gashyantare 2013, mu gihe bisa n’ibikiri umugani mu gihugu cyabo.
Iri tsinda rigizwe n’abantu batandatu biganjemo abakorera Minisiteri y’ubutabera baje mu Rwanda bashaka kurahura ubwenge ku buryo abana bafunze (…)

Nubwo hari abana bakora ibyaha bituma bakatirwa n’inkiko kumara igihe runaka bafunze, bakomeza guhabwa agaciro n’uburenganzira bwabo burimo kwiga, kugaburirwa, kwidagadura, guhumurizwa n’ibindi. Ibi byabaye isomo ku itsinda ry’Abarundi basuye ikigo ngororamuco cya Nyagatare ku wa 19 Gashyantare 2013, mu gihe bisa n’ibikiri umugani mu gihugu cyabo.

Intumwa z'Abarundi zasuye Ikigo ngororamuco cya Nyagatare

Iri tsinda rigizwe n’abantu batandatu biganjemo abakorera Minisiteri y’ubutabera baje mu Rwanda bashaka kurahura ubwenge ku buryo abana bafunze bafatwa, uko bacungirwa umutekano n’ibindi.

Minani Edouard, Umujyanama wa Minisitiri w’Ubutabera akaba ari na we wari uyoboye iri tsinda, yatangaje ko basanze u Rwanda rwarateye intambwe mu kwita ku bana bafunze. Ati “Ni isomo rikomeye ku Burundi kugeza ubu butaragira ikigo na kimwe cy’umwihariko ku bana bafunze, umutekano wabo, uburyo bagaburirwa bagashyirwa no mu mashuri.”

Minani avuga ko gereza z’iwabo ari izo mu gihe cy’ubukoloni aho abana bafunganwa n’abantu bakuru. Ubwenge barahuye mu Rwanda bavuga ko bazabugenderaho iwabo.

Aha intumwa z'Abarundi ziri mu kiganiro n'Abanyarwanda ku kugorora abana

Mukanyangezi Ngaboyisonga Dathiva ushinzwe ibikorwa byo kugorora mu kigo gishinzwe imfungwa n’abagororwa, avuga ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kugirana ubufatanye n’u Burundi buri gihugu cyigira ku kindi.

Yatangajwe ko aba bana badafatwa nk’imfungwa, ahubwo ko igihe bamara muri iki kigo ari icyo kubafasha gutekereza ku byaha bakoze no kugaruka mu murongo mwiza kugira ngo nibasubira mu miryango batazaba barabaye abanyabyaha kurushaho.

Umwe mu bana bagororwa yavuze ku mibereho yabo mu kigo ngororamuco cya Nyagatare n'icyo iki kigo kibamariye

Ikigo ngororamuco cya Nyagatare cyasuwe n’izi ntumwa z’Abarundi, umuyobozi wacyo Ndwanyi Marie Grace avuga ko cyatangiye mu mwaka wa 2009, kikaba giherereye mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba. Cyakira abana bafite kuva ku myaka 14 kugeza kuri 18 bamaze gukatirwa n’inkiko kubera ibyaha bakurikiranyweho.

Kugeza ubu muri iki kigo hujujwe ikigo cy’amashuri kizajya cyigishirizwamo abagororwa bagahabwa uburezi bw’imyaka 12, imyuga inyuranye y’ubudozi, ububaji, gusudira no gutunganya imisatsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages