00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko wakwirinda inkuba: Itandukanye n’ibintu bigendamo amashanyarazi

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 6 November 2012 saa 09:09
Yasuwe :

Nyuma y’uko bigaragaye ko abantu benshi bahitanwa n’impanuka zo gukubitwa n’inkuba, Minisiteri yo kurwanya Ibiza no gucyura impunzi -MIDIMAR iratanga inama ku buryo abantu bakwirinda impanuka ziterwa n’inkuba.
Icy’ingenzi mu kwirinda inkuba ni ukwitandukanya n’ibintu byose bishobora kunyuramo umuriro w’amashanyarazi, cyangwa ibiwukoresha aho bisabwa ko bikoreshwa mu bwitonzi bukomeye.
MIDIMAR isaba abakoresha ibyuma bifasha abantu kuzamuka muri etaje (lift) kwirinda kubikoresha igihe (…)

Nyuma y’uko bigaragaye ko abantu benshi bahitanwa n’impanuka zo gukubitwa n’inkuba, Minisiteri yo kurwanya Ibiza no gucyura impunzi -MIDIMAR iratanga inama ku buryo abantu bakwirinda impanuka ziterwa n’inkuba.

Icy’ingenzi mu kwirinda inkuba ni ukwitandukanya n’ibintu byose bishobora kunyuramo umuriro w’amashanyarazi, cyangwa ibiwukoresha aho bisabwa ko bikoreshwa mu bwitonzi bukomeye.

MIDIMAR isaba abakoresha ibyuma bifasha abantu kuzamuka muri etaje (lift) kwirinda kubikoresha igihe hari inkuba n’imirabyo kuko bishobora gutera ibibazo.

“Mu gihe hagwa imvura ivanze n’inkuba n’imirabyo abaturage barasabwa kwirinda kugama munsi y’igiti kiri cyonyine, kwirinda kugama ahantu hari amazu ya telefoni rusange no ku misozi hejuru kuko ibyo byose byagira uruhare mu gukubitwa n’inkuba.”

Ubu ni bumwe mu butumwa bugaragara ku rubuga rw’iyi Minisiteri bukomeza bugira abantu inama yo “kwirinda gukorakora no gutwara ibintu bizwiho gutwara umuriro vuba, ni ukuvuga ibyuma nk’amakanya, umutaka, ferabeto n’ibindi mu gihe ibyo byuma bisumba umutwe w’ubitwaye.”

Izindi nama zijyanye no kwirinda inkuba

Si byiza gukoresha ibyuma bizamuka mu nyubako z’amagorofa ‘lift’ igihe cy’imirabyo n’inkuba, kuko ibi byuma bikoresha amashanyarazi bikaba bishobora kugira impanuka ziturutse ku nkuba.

Ni byiza gufunga ibirahure byose igihe uri mu modoka, ukirinda
gukorakora (gushyira intoki) mu madirishya arimo giriyaje,
kwirinda kuba hafi cyangwa gukorakora ahantu hari za senyenge cyangwa ibindi bikoresho bikoze mu byuma.

Mu gihe wumvise inkuba uri mu ishyamba, MIDIMAR ivuga ko ibyiza ari ukuguma hagati ukirinda kujya mu nkengero zaryo.

Si byiza kuguma cyangwa kugenda mu mazi mu gihe cy’inkuba.(Abana bakunda gukinira mu bidendezi by’amazi bagomba kubyirinda, abakandagira mu mazi igihe uri gukoropa cyangwa umesa.

Abantu ngo banagomba kwirinda kuryama hasi, kuko byakurura gukubitwa n’inkuba.

Mu gihe umuntu ari ku igare cyangwa kuri moto, ibyiza ni ukubivaho kuko bishobora gutuma inkuba igukubita.

Ibikoresho bikoresha amashanyarazi bigomba kurindwa hifashishwa ibyuma byabugenewe (power stabilizer, power protector).

Abantu banagomba kwirinda kuba ahantu bazi neza ko inkuba yaba yarigeze kuhakubitira, kuko ikunda gusubira aho yaciye.

Inkuba ishobora no gukubita n’umuntu uri mu nzu n’aho amadirishya n’inzugi byaba bifunze. Aha bikaba bisaba ko inzu zose zigombye kuba zifite ibikoresho birwanya inkuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages