Ukwezi kwa Kanama gusize ibara mu bakobwa bakora umurimo wo kwicuruza (Indaya), abenshi bakaba basigaranye ubwoba buturuka kubyabaye kuri bene wabo bishwe.
Ubu bwoba abakobwa bicuruza babutewe n’ubwicanyi bwakorewe bamwe muri bagenzi babo bagera kuri 15 muri uku kwezi kwa Kanama twashoje.
Ubu bwicanyi bwabaye mu mujyi wa Kigali aho haguye abakobwa bagera kuri 13 ndetse n’abandi 2 baguye mu ntara.
Mu mujyi wa Kigali abakobwa bishwe umwe yaguye ku Mumena mu Murenge wa Nyamirambo, undi yiciwe mu Murenge wa Kimisagara, muri Gatsata hiciwe bane aho bita i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo hagwa undi umwe, i Gikondo naho bahatsinze undi, undi bamwiciye aho bita mu Migina, uwanyuma wamenywe n’itangazamakuru yaguye mu Murenge wa Kimironko, abandi babiri biciwe mu Karere ka Muhanga.
Muri aba bose uko bishwe babiri muri bo basigiwe ubutumwa bugira buti ”Kwihangana byaranananiye niyo mpamvu mfashe iki cyemezo, gusa n’izindi ndaya zirebereho”.
Nk’uko bigaragara ku butumwa abica aba bakobwa baba batanze, baba babashinja ubujura, aho abagabo benshi bemeza ko iyo wazanye indaya mu nzu isiga igucucuye.
Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Rwanda bwana Spt. Théos Badege mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Nzeri 2012, yatangaje ko kugeza ubu abantu bakekwaho gukora ubu bugome bamaze gufatwa, aba bafashwe akaba ari umuhungu ndetse n’umukobwa, ubu bakaba barimo gukurikirana n’inzego zibishinzwe.
Spt Théos Badege abajijwe mu iperereza bakoze icyo baba barabonye gituma aba bantu bakora umwuga w’uburaya bicwa, yasubije ko agendeye ku butumwa aba bakobwa bicwa baba basigiwe bigaragara ko bicwa bitewe n’ibyo baba barakoreye aba bagabo, birimo kubiba amafaranga ndetse no kubanduza indwara zikomeye.
Spt Théos Badege yatangarije Radio Ijwi ry’Amerika ko hashyizweho umutwe w’abahanga ushinzwe gushakisha izi nkozi z’ibibi, ndetse yongeraho ko mu minsi ya vuba n’abandi bafite uruhare muri iki gikorwa bazafatwa.
Gukora uburanya nti byemewe mu Rwanda kuko umuntu wese ukora uburaya ahanwa n’amategeko, ndetse n’undi muntu wese wafasha mu gushyigikira uburaya cyangwa se kubwamamaza ahanwa n’amategeko ahana y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO