00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubyeyi wa Gitwaza Paul yitabye Imana

Yanditswe na

Turikumwe Noël

Kuya 7 June 2012 saa 11:42
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Kamena 2012, nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umubyeyi wa Apotre Gitwaza Paul, witwa Reverand Pasteur Kajabika André witabye Imana azize indwara, mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali(CHUK).
Nk’uko twabitangarijwe n’umuvugabutumwa ukuriye Moriah Entertainment Eric Mugisha, uyu musaza Kajabika yavukiye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu mwaka wa 1915, aho yatangiriye gukorera imana afite imyaka 12, kuko yanakoranye n’abamisiyoneri babwirije (…)

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Kamena 2012, nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umubyeyi wa Apotre Gitwaza Paul, witwa Reverand Pasteur Kajabika André witabye Imana azize indwara, mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali(CHUK).

Nk’uko twabitangarijwe n’umuvugabutumwa ukuriye Moriah Entertainment Eric Mugisha, uyu musaza Kajabika yavukiye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu mwaka wa 1915, aho yatangiriye gukorera imana afite imyaka 12, kuko yanakoranye n’abamisiyoneri babwirije ubutumwa muri Congo.

Itorero yayoboye igihe kirekire ni iryitwa C.A.D.Z (ni itorero ryo muri Congo rigereranywa na ADPR mu Rwanda) afatwa nk’uwazanye ububtumwa bwiza mu Banyamurenge.

Kajabila apfuye akiri umukozi w’Imana ndetse ni nako kazi yakoze mu buzima bwe bwose. Yasengeraga mu itorero ry’umuhungu we Apotre Gitwaza rizwi ku izina rya Zion Temple.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages