Mu gihe bivugwa ko umubare w’abagore bikorera ukiri hasi mu Rwanda, ikibazo cy’umuco kiri ku isonga mu bituma abagore batiyumva muri iyi mirimo nk’uko bitangazwa n’inzego zikurikiranira hafi iby’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Mu nama yahuje urwego rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’izindi nzego zishinzwe iby’uburinganire n’ubwuzuzanye hamwe n’urugaga rw’abikorera, hagaragajwe ishusho y’abagore bakora ubucuruzi.
Twahirwa Alexis, ni umukozi mu bijyanye n’uburinganire muri MIGEPROF. Agaragaza ko abagore bagifite ibibazo by’ubumenyi umuco ubakururira mu kubangikanya akazi n’imirimo yo mu rugo, no kutamenya amakuru y’amasoko kubera kudatembera n’ibindi.
Kamarade Immy ukuriye ihuriro ry’abagore bikorera ribarizwa mu Rugaga rw’Abikorera PSF, avuga ko impamvu zituma abagore bakiri bake mu bucuruzi ari uko batarabyumva, bitewe n’amateka n’umuco by’u Rwanda.
Ati “Abagore ntibarasobanukirwa n’ubucuruzi n’indi mirimo y’ishoramari kandi bifitanye isano n’umuco kuko yari amenyerewe nk’uwita ku mirimo yo mu rugo gusa, kandi habayeho igihe kinini abana b’abakobwa batajyanwa mu mashuri.”
N’ubwo bikimeze gutya ariko, ngo hari icyizere ko hari aho bazageza abagore mu bushobozi bwo kwikorera. Ngo icyizere gishingiye ku mategeko y’u Rwanda ashyigikiye abagore no mu nzego zibareberera.
Agaragaza ko hateganyijwe gukomeza guha ubumenyi abagore mu birebana n’ubucuruzi, amahugurwa atandukanye n’ingendoshuri mu bindi bihugu ngo barebe uko abandi bagore bakora.



















TANGA IGITEKEREZO