Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé, avuga ko umuganda ari igisubizo ku bibazo by’Abanyarwanda kuko yemeza ko nta muntu uzava hanze ngo aze kubakemurira ibibazo ko ahubwo umuti uzava mu maboko yabo.
Ibi Guverineri Bosenibamwe yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Werurwe 2013, mu muganda udasanzwe wabereye mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera wari ugamije gutunda amabuye azubaka ibiro by’ Akagari ka Nyamugari.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Sembagare Samuel, yabwiye abitabiriye uyu muganda ko umuganda ari bumwe mu buryo bwo kwigira Abanyarwanda bahisemo, kandi ukaba ari wo mufatanyabikorwa wa mbere bafite mu kwikemurira ibibazo bahura na byo.
Guverineri Bosenibamwe, yavuze ko mu rwego rwo kunoza serivisi zihabwa abaturage amabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko buri kagari kagomba kugira ibiro bwite gakoreramo, akaba ari muri uru rwego yatanze umuganda mu kubaka akagari ka Nyamugari.
Yaboneyeho kandi gusaba abaturage b’aka kagari kujya baha agaciro igikorwa cy’umuganda, kuko byagaragaye ko ari igisubizo ku bibazo bitandukanye bireba ubuzima bw’igihugu n’abagituye. Ati “Ntabwo ibibazo by’Abanyarwanda bizakemurwa n’amahanga, twe tuzabyikemurira. Ni na yo mpamvu nsaba abaturage guha agaciro gakomeye umuganda.”
Bamwe mu bitabiriye uyu muganda bavuze ko ari iby’igiciro kubona abayobozi baza kwifatanya na bo, bemeza ko ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza yegereye umuturage.



















TANGA IGITEKEREZO