Urubyiruko rw’umurenge wa Kimihurura akarere ka Gasabo, rurategura umuganda udasanzwe mu gusukura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi. Uwo muganda ukazitabirwa n’urundi rubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali n’ibigo bitandukanye by’ubucuruzi.
Nk’uko bitangazwa na Mandela John Umuyobozi w’urubyiruko mu kagari ka Rugando,akaba n’umwe mu bateguye iki gikorwa, avuga ko mu rwego rwo guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’inzibutso muri rusange, bizakorwa mu muganda udasanzwe wo gusukura urwo rwibutso ku ya 23 Werurwe 2013.
Avuga ko igitekerezo cyo gukora uwo muganda cyaturutse ku rubyiruko bazirikana ko ari rwo mbaraga z’igihugu mu kucyubaka. Yongeraho ko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa agaciro kabakwiriye, inzibutso zirimo imibiri yabo zigasukurwa kandi ntibikorwe igihe cyo kwibuka gusa.
Mandela avuga ko iki gikorwa batazagikora bonyine, kuko batumiye ibigo by’itumanaho MTN,TIGO na Airtel ndetse n’ibindi bigo byigenga n’ibya Leta kugira ngo bifatanye mu gukorera isuku urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi. Avuga kandi ko nyuma y’umuganda, hazatangirwa n’ubutumwa bujyanye no kwitegura kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mandela avuga ko bateganya gusura n’izindi nzibutso zo hirya no hino mu gihugu. Kuba barahereye ku rwa Gisozi ngo ni uko “ijya kurisha ihera ku rugo”. Ngo bafite gahunda yo gutanga ubutumwa ku rubyiruko rutandukanye mu kwimakaza umuco w’amahoro, harwanywa uwapfobya Jenoside no kubashishikariza gusura inzibutso za Jenoside aho ziri hose mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO