00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuganwakazi wo mu Burundi yitabye Imana

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 6 November 2012 saa 04:58
Yasuwe :

Niyibizi Kamatali Ebelbourg, wari ufite imyaka 58, umukobwa wa Kamatali uva inda imwe n’umwami Mwambutsa w’i Burundi (se wa Rwagasore) yitabye Imana mu Bitaro byo mu Karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda ahahoze hitwa Byumba, mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo (6:30am) kuwa Kabiri tariki ya 6 Ugushyingo 2012, azize uburwayi.
Niyibizi ni Nyina w’umunyamakuru Ange Soubirous Tambineza ukora mu ishami ry’amakuru mu Kinyarwanda kuri Radio KFM ivugira i Kigali mu Rwanda.
Aganira na (…)

Umugabekazi Kamatali witabye Imana

Aganira na IGIHE, Tambineza yavuze ko nyina yapfiriye mu bitaro i Byumva azize uburwayi. Yagize ati “Yapfuye mu gitondo apfira mu bitaro i Byumba mu mujyi azize indwara isanzwe”.

Tambineza, imfura mu muryango w’abana barindwi, yavuze ko bamuhamagaye ubwo yari agiye kuvuga amakuru ya saa moya zo mu gitondo bakamubwira ko nyina yitabye Imana.

Tambineza avuga ko nyina yari umubyeyi ukunda gusenga cyane ku buryo atasibaga Misa ya mugitondo. Yagize ati “Ni umuntu w’umukristu cyane utasibaga Misa.”

Uyu mubyeyi yari atuye aho bita ku Ibereshi mu Karere ka Gicumbi. Yari yarashakanye n’umugabo w’Umunyarwanda w’umucamanza witwa Ntagabira Innocent; gusa yaje gupfakara mu 2000.

Ni Umurundikazi wabaye mu Rwanda guhera mu 1997 avuye i Burundi kubera abana n’umugabo we.

Tambineza, umunyamakuru kuri KFM akaba umwana wa Kamatali

Imihango yo kumushyingura mu cyubahiro izaba kuwa Kane muri Paroisse ya Byumba mu Mujyi, saa tanu z’amanywa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages