00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugezi wa Satinsyi wagomewe na Rwiyemezamirimo usenyera abaturage

Yanditswe na

Dushimiyimana Oliver

Kuya 15 June 2012 saa 11:21
Yasuwe :

Ngororero: Umugezi Satinsyi wagomewe Na rwiyemezamirimo wari ufite isoko ryo gukora umuhanda Ngororero–Vunga ubwo yashaka gukora ikiraro cyambuka uwo mugezi, ariko bamwe mu baturage basenyewe nawo.
Nyamara n’ubwo aba abaturage basenyewe n’uyu mugezi wagomewe, bo ntabwo bemeranywaga nawe ku igomerwa ry’uwo mugezi babonaga ko rishobora kubagiraho ingaruka ukaba wabasenyera ari nako byaje kugenda, kandi ngo kugeza ubu nta bufasha bari babona, yewe habe n’ingurane y’ibyabo byangiritse.
Mu (…)

Ngororero: Umugezi Satinsyi wagomewe Na rwiyemezamirimo wari ufite isoko ryo gukora umuhanda Ngororero–Vunga ubwo yashaka gukora ikiraro cyambuka uwo mugezi, ariko bamwe mu baturage basenyewe nawo.

Nyamara n’ubwo aba abaturage basenyewe n’uyu mugezi wagomewe, bo ntabwo bemeranywaga nawe ku igomerwa ry’uwo mugezi babonaga ko rishobora kubagiraho ingaruka ukaba wabasenyera ari nako byaje kugenda, kandi ngo kugeza ubu nta bufasha bari babona, yewe habe n’ingurane y’ibyabo byangiritse.

Mu kwezi kwa Mata 2012 umunsi batibuka neza, mu Mudugudu wa Nyarubare na Kanyinya, Akagali ka Kaseke, Umurenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero, ubwo ngo byari bigeze mu masaha ashyira saa sita z’ijroro nibwo bagiye kumva bumva umuvumba w’amazi utera mu mazu y’abaturage batuye kuri Santeri y’ubucuruzi ya Mugambazi (Satinsyi), ubwo babyutse ijoro ryose batangira guhunga bava mu mazu yabo biruka, abafite intege bajya gutabara abarohamye batazi koga, muri icyo gihe kandi nibwoa mazu 11 yasenyutse bitututse kuri uwo mwuzure ndetse n’ibintu byabo birahatikirira.

Umwe muri bo yagize ati: “Haguma amagara, iyo wabonaga urucitse kuvuga ngo urajya kurohora ibintu ntiwabaga ukibitekereza”.

Nyamara aba baturage ntabwo bari babasha kongera kwiyubakira inzu zabo, uretse ngo inkunga ya shitingi n’utundi dukoresho tumwe na tumwe tw’ibanze bahawe.

Umwe muri bo wanze ko dutangaza amazina ye yagize ati: “Mu byukuri iki si ikiza nk’ibindi byose tujya twumva hirya no hino, ahubwo ibi byose byabaye ingaruka twatewe na Rwiyemezamirimo wagomeye uyu mugezi kandi namwe murabona ko utawugomera ngo ushoboke, ahubwo twakagombye gufashwa tukavuganirwa tukishyurwa ibyacu byose byangiritse naho kuduhendesha shitingi tubona rwose ntacyo byatugezaho kandi twari dusanzwe twifitiye ibyakaturwanyeho twabuze mu maherere!”

Uhagarariye abacuririza muri ako gasanteri Rurangirwa Jean Damascène aragira ati “Nkanjye nari mfite ibicuruzwa bifite agaciro karenga hafi miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, ibyo byose umugezi wabitwaye ndeba gusa ntacyo nari mfite nakora! None ubu urambwira ngo nzongera kwiyuka ryari?”

Uwitwa Ndikumana nawe yari umucuruzi ariko nawe ngo ibintu bye umugezi warabitwaye none yabuze igishoro asigaye yirirwa ashakisha aho ku mugezi yambutsa abantu ngo abone icyamutunga we n’umuryango we.

Iyi Sosiyete yitwa GM yari ihagarariwe n’uwitwa Miyenzi kandi ngo yangije imyaka y’abaturage aho imashini zagendaga zirimagura imirima yabo ariko bakaba badafite aho babariza uburyoze bw’imyaka yabo.

Abandi nabo bavugako Koperative yabo yatikirije umuceri mu gishanga cy’uyu mugezi muri icyo gihe ubu igihombo kikaba ari cyose kandi nta ndishyi namba nabo ngo bateze.

Nyiransengimana Odette nawe ari mubasenyewe, yatubwiye ko mbere y’ibiza bari bamerewe neza kuko babashaga kubona icyo kurya bakaryama nta kibazo, ariko aragira ati “Ibiza nibyo bidukozeho naho ubundi twari abantu nk’abandi”, yakomeje atwereka ko hafi ya bose bambaye ibirenge, atubwirako ubu no kubona inkweto zo kwambara ari ikibazo kuko izo bagiraga nazo umugezi wazitwaranye n’ibindi.

Twababwira ko ubu kwambuka uyu mugezi wa Satinsyi ari ingorabahizi kuko bisaba kwambuka baguhetse ugatanga amafaranga 200 mubihe bisanzwe, naho mubihe by’imvura ngo wishyura 1,000 kandi hakaba n’igihe umugezi uba wuzuye cyane bikaba bitashoboka kwambuka nk’uko tubitangarizwa n’abasore bakorera kuri uyu mugezi. Ikindi ngo abana babo bajya kwiga bambuka uyu mugezi usanga bahura n’ikibazo iyo imvura iguye batarataha bagasanga umugezi wuzuye, ngo bashobora kumara na gatatu batiga cyangwa badataha mu rugo kubera umugezi wuzuye!

Mu bibazo bindi bikomeye biri aho hantu ni icyo kubura amazi meza, kuko bavoma amazi ya ruhurura atemba kandi asa nabi cyane, kuburyo ubona biteye inkeke kubantu banywa aya mazi aba yuvuyemo imisundwe n’inzoka n’indi myanda kandi nk’uko bavuga ngo niyo banywa niyo boga ndetse ninayo bakoresha imirimo itandukanye ya buri munsi, naho umugezi bavomagaho amazi meza nawo ngo watwaye n’uriya wa Satinsyi.

Dore icyo ubuyobozi bubivugaho

Kuri ibi bibazo byose ariko Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngororero buvuga ko bubizi kandi ko bugishakisha uburyo byakemuka ndetse banakora ubuvuzgizi.

Tuganira na Habiyakare Etienne Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero yatangarije IGIHE, ko ubusanzwe Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ariyo igirana amasezerano na Rwiyemezamirimo, ariko ko nyuma yo kumeya ibi bibazo bakoze umubugizi ndetse binamenyeshwa ababishinzwe muri iyo Minisiteri kugirango aba baturage babe bakemurirwa ibibazo mu maguru mashya.

Ku kibazo cyo kuba abaturage baratunze Rwiyemzamirimo agatoki ko ariwe nyirabayazana w’ibiza byabibaziye, uyu Muyobozi avuga ko icyakozwe ari ukubimenyesha Minisiteri yamuhaye akazi ikareba uko yakemura ibi bibazo kandi ngo bamaze kugirana inama n’abaturage.

Ikibazo cy’iteme ryo ngo Minisiteri igiye kuba izanye amateme yimukanwa mu rwego rwo gukemura ikibazo muri ibi bihe, nyamara iteme rizubakwa mu minsi iri imbere.

Ibi bibazo byose ndetse n’ibindi bibazo abaturage bagaragaje ngo hari uburyo bwashyizweho burimo ubuvugizi ndetse no kuba bahaye abaturage ibyangombwa nkenerwa mu bitarakemuka burundu. Abari batuye aho hafi y’umugezi basabwe ku himuka ndetse ngo kugeza ubu amabati agomba kuzahabwa abazimuka yamaze kuboneka nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero, kandi ngo n’ikibazo cy’imiyoboro y’amazi yangijwe n’imvura igiye gusanwa ariko ngo biteganyijwe mu ngengo y’imari iri y’umwaka utaha izatangira muri Nyakanga uyu mwaka wa 2012.

Foto:Dushimiyimana O.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages