00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Umuhinde yakomerekejwe n’amabandi

Yanditswe na

Gaston Rwaka na Jean Bosco Mutibagirana

Kuya 24 May 2012 saa 12:39
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Gicurasi 2012, umugabo w’Umuhinde yatewe n’amabandi bashakaga ku mwiba ibikoresho byo mu rugo bamutema mu mutwe maze batema n’umukozi we ukoboko.
Amakuru dukesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga Mugabo Alexis, avuga ko nyuma y’ubugizi bwa nabi bwagiriwe uwo muhinde n’umukozi we batuye mu mudugudu wa Cyeza, Akagari ka Nyanza bahise bajyanywa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faycal.
Uwo Muhinde yatemwe ubwo abajura bateraga (…)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Gicurasi 2012, umugabo w’Umuhinde yatewe n’amabandi bashakaga ku mwiba ibikoresho byo mu rugo bamutema mu mutwe maze batema n’umukozi we ukoboko.

Amakuru dukesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga Mugabo Alexis, avuga ko nyuma y’ubugizi bwa nabi bwagiriwe uwo muhinde n’umukozi we batuye mu mudugudu wa Cyeza, Akagari ka Nyanza bahise bajyanywa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faycal.

Uwo Muhinde yatemwe ubwo abajura bateraga urugo rwe asoka nkugiye gutabara umukozi, bamutema ubwo, aba bajura ariko babashije guteshwa nta kintu na kimwe bari babasha gutwara.

Mugabo yagize ati:”Abashinzwe umutekano bakoze iyo bwabaga kugirango bate muri yombi abihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi kugeza magingo aya hafashwe abantu benshi kuburyo hari n’abakekwaho uruhare muri icyo cyaha, hanafashwe kandi abantu badafite ibyangombwa ndetse bamwe muri bo biyemerera ko basanzwe batubura amafaranga”.

Mu gihe imikwabo yo guta muri yombi amabandi akekwaho ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatenga bwiyemeje guhashya amabandi ariko bukanasaba abaturage gufata iya mbere mu kurinda umutekano wabo bahanahana amakuru n’inzego z’umutekano zibishinzwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages