00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali n’abubatsi mu kunoza igishushanyombonera

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 12 January 2013 saa 06:29
Yasuwe :

Mu ngamba Umujyi wa Kigali wafashe wo kuba umujyi ntangarugero muri Afurika, ubuyobozi bwawo bwahuye n’abafite aho bahuriye n’imyubakire mu nshingano kugira ngo habeho ubufatanye mu guteza imbere igishushanyo mbonera cy’umujyi.
Ibi bije nyuma y’uko hagaragajwe uko abaturage bakomeje kwiyongera, aho kugeza ubu Umujyi wa Kigali utuwe n’abarenga miliyoni n’ibihumbi 200, bityo umuyobozi w’umjyi Ndayisaba Fidèle akaba asaba inzobere mu gukora imbata z’inzu (Plan) n’inzobere mu by’ubwububatsi (…)

Mu ngamba Umujyi wa Kigali wafashe wo kuba umujyi ntangarugero muri Afurika, ubuyobozi bwawo bwahuye n’abafite aho bahuriye n’imyubakire mu nshingano kugira ngo habeho ubufatanye mu guteza imbere igishushanyo mbonera cy’umujyi.

Ibi bije nyuma y’uko hagaragajwe uko abaturage bakomeje kwiyongera, aho kugeza ubu Umujyi wa Kigali utuwe n’abarenga miliyoni n’ibihumbi 200, bityo umuyobozi w’umjyi Ndayisaba Fidèle akaba asaba inzobere mu gukora imbata z’inzu (Plan) n’inzobere mu by’ubwububatsi (Engineers) gufasha umujyi kuba intangarugero muri Afurika mu bijyanye n’imyubakire.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko mu rwego rwo gukomeza gufasha abashoramari kuzana ibikorwa bijyanye n’inyubako muri uyu mujyi ubuyobozi bwagabanyije uburyo bujyanye no gusaba ibyangombwa byo kubaka. Yagize ati “Ubu ushaka ibyangombwa byo kubaka muri uyu mujyi byaroroshye kuko ushobora gukoresha uburyo bwitwa MIS (management information system) ukoresheje ‘internet’, maze ukohereza ibyangombwa ubisaba kandi utagombye kwangiza amafaranga yawe usiragira mu muhanda.”

Nkubana Dismas, umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’abubatsi (Engeneers) mu Rwanda, yavuze ko bagiye gufatanya na bagenzi babo bakora ibishushanyo by’inzu kugira ngo koko buzuzanye kandi n’uzanye ibyangombwa mu buyobozi bw’umujyi abe azwi n’ishyirahamwe ryabo ry’inzobere mu by’ubwubatsi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeranyijwe n’aba bashinzwe ubwubatsi ko bazajya bahura buri wa gatanu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi, kugira ngo barusheho kungurana ibitekero by’uko bafatanya kuvugurura igishushanyombonera cy’umujyi, bityo Kigali ikaba umujyi nyaburanga ku isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages