Umujyi wa Kigali ugiye gusoza imiromo yo kubaka imihanda mishya ingana n’ibirometero 34, izajya ifasha imodoka gukikira ahantu hakunze kuboneka akajagari k’imodoka mu gitondo na ni mugoroba.
Nyuma y’ibi bikorwa hazubakwa imihanda yo mu kirere kuko umubare w’imodoka ukomeza kugenda wiyongera mu Mujyi uko iterambere ryiyongera, nk’uko ubuyobozi bwabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Kanama.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere Nizeyimana Alphonse yatangaje ko iyi mihanda yatangiye gukorwa mu mwaka wa 2010 ikazarangira bitarenze uyu mwaka, mu rwego rwo korohereza abashoramari n’abakora ingendo muri rusange.
N’ubwo muri iyi mihanda harimo n’iyagiye idindira, Nizeyimana avuga ko byaterwaga n’uko sosiyete yubaka ari imwe kandi igomba gukora ahantu hanini ikaba yari yagize ikibazo cy’imvura nyinshi no kubura amabuye ariko ubu imirimo avuga ko igenda neza.
Nizeyimana yasobanuye ko gahunda y’imyaka 5 bari bihaye igiye kurangira, bagakurikizaho kubaka n’imihanda yo mu kirere, basana n’indi ishaje. Kugeza ubu imwe muri iyo mihanda yamaze kuzura kandi Nizeyimana arakangurira abantu kuyikoresha kugira ngo akajagari k’imodoka kagabanuke.
Imwe muri iyo mihanda ni uca inyuma ya RDB ugana kuri Controle technique ukikiye rond point yo ku Gisimenti; Kimironko - Kabuga unyuze ku mushumba mwiza ukikira akajagari k’imodoka za Giporoso; Nyarutarama- Kibagabaga ukikira Gishushu; Agahanda gakikira Gishushu ugana ku Gisiment, hakazashamikiraho umuhanda uzaturuka Gishushu werekeza UNILAK.
Rwemashema Hervé utuye mu Kagali ka Gatare, umurenge wa Nyarugenge hamwe mu duce imihanda iri kunyuzwamo, yavuze ko bishimiye iyi mihanda kuko ibakuye mu bwigunge.
Gusa yavuze ko hari ubutaka buri gutwarwa n’iyubakwa ry’imihanda nyamara butarishyuwe mbere igihe ubundi bwishyurwaga.
Yasabye ko inzego za Leta zakurikirana zikamenya ahandi hangirijwe hakishyurwa.
Nizeyimana yavuze ko mbere bishyuye ubutaka bwagombaga kunyuramo umuhanda, kandi ko haramutse hari uwo imodoka zangirije ubutaka buruseho yagaragara akishyurwa.
Yagize ati: “Aho ibikorwa by’iterambere bigonze hose dusanzwe twishyura ba nyir’ubutaka, ubangamiwe azatubwire yishyurwe ariko abubaka nabo bitarure imihanda”.
Dore imwe muri iyo mihanda mu mafoto



















TANGA IGITEKEREZO