Kuri uyu wa 12 Kanama 2012 umujyi wa Kigali warahije abajyanama babiri bashya b’Umujyi wa Kigali buzuza inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Abajyanama bashya barahiye ni Babona Jean de la Fountain uhagarariye urubyiruko na Ndonkeye Valence uhagarariye ababana n’ubumuga.
Ministiriti w’Ubutegetsi bw’igihugu Musoni James yasabye abajyanama ko bakorera mu ikipe kandi ikaba ikipe itsinda. Yibukije abajyanama inshingano zabo zo guhagararira abaturage kandi bakaba ijwi ry’abaturage.
Yibukije ko bitemewe guca abaturage amafaranga atajyanye na serivisi baba baje kwaka mu buyobozi. Yatanze urugero ry’abayobozi b’ibanze bafatirana abaturage baje kwaka serivisi bakabategeka kwishyura amafaranga y’ibindi bikorwa nk’ay’umutekano, isuku, sako, kubaka amashuli n’ayandi.
Yasaba abaturage ko babyanga kandi bakamenya uburengazira bwabo kuri servise bagomba kubona.
Minisitiri Musoni yibukije ko umuyobozi uzafatirwa muri aya makosa azahanwa by’intangarugero. Asaba Abayobozi ko bagatanga servisi zinoze kandi zidafite ayandi mananiza.
Minisitiri Musoni yagize ati “Mugomba kuzamura ibitekerezo byabo muhagarariye kandi nyuma mukabagezaho amakuru uko byemezo byafashwe”. Yabasabye ko mbere y’uko bajya mu nama Njyanama bajya babanza bagafata ibitekerezo by’abaturage kandi nyuma bakabagezaho ibyemezo byafashwe.
Sebashongore Diedonne Uhagarariye Njyanama y’Umujyi wa Kigali yavuze ko harimo n’uzareba ibibazo by’abafite ubumuga, yavuze ko umujyanamama ushinzwe ibibazo by’abafite ubumuga agomba kuzakurikirana ibibazo by’abafite ubumuga, bityo ibibazo bahura na byo akababera umuvugizi muri njyanama bityo bigafatirwa inyanzuro myiza.
Umujyanana watorewe kuyobora urubyiruko we yavuze ko uhagarariye urubyiruko afite inshingano zo kumenya urubyiruko kuko ari rwo Rwanda rw’ejo akamenya ibibazo rufite n’icyo rutegerejweho, mu kubaka u Rwanda rw’ejo rugendeye kuri Demokarasi.



















TANGA IGITEKEREZO