Mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu, umukecuru Nyiramisago Alphonsine wari utuye mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Mukindo , Akagali ka Runyinya mu Mudugudu w’Akarugina yivuganwe na Nzaramyimana Emmanuel bakunze kwita Batururimi yari abereye mukase.
Nk’uko bitangazwa n’umugore w’uyu mugabo, ngo yamwishe amukubise ishoka mu gahanga amushinja ko ari umurozi, ngo bari bafitanye kandi n’amakimbirane y’amasambu.
Nzaramyimana Emmanuel bita Batururimi w’imyaka 43 y’amavuko ukekwaho kwivugana muka se, nyakwigendera Nyiramisago Alphonsine, nk’uko bitangazwa n’umugore we Nyirandihano Patricia, ngo ubusanzwe yari umuntu wikundira kunywa inzoga cyane. Atashye iwe mu gicuku avuye kunywa inzoga bita Imbutabuta, ngo yabanje gucyocyorana na muka se biratinda bashinjanya amarozi. Birangiye ngo uyu Nzaramyimana Emmanuel yinjiye iwe afata ishoka, abeshya umugore ko agiye kuzana abari ku irondo. Ngo ntibyatinze umugore we, Nyirandihano Patricia wari wamuketse, yumvise ikintu gikubise mu rugo rwa nyakwigendera wabaga mu nzu ya wenyine, ahita ajya gutabaza.
N’ubwo hari abavuga ko hagati ya nyakwigendera n’ ukurikiranyweho kuba ari we wamwivuganye hari ikibazo cy’ amasambu, Nyirandihano Patricia avuga ko nta kibazo cy’amasambu nyakwigendera yari afitanye n’ umugabo we, kuko ngo n’ubwo iki kibazo kigeze kubaho, ngo cyari cyararangiye inzego z’ubuyobozi zarabagabanije, buri wese ahinga mu isambu ye. Yemeza ko umugabo we ibyo yakoze yaba yarabitewe ahanini n’inzoga zateye muri iki gihe.
Uyu mugabo na nyakwigendera bashinjanyaga amarozi, ariko abaturanyi babo bavuga ko nta bibazo by’amarozi bazi, ahubwo ngo ni ibyabaga mu mitwe yabo. Umukuru wa Polisi mu Karere ka Gisagara Ndayambaje Dan avuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo ukekwa atabwe muri yombi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Bigirimana Augustin, avuga ko impfu zitunguranye mu miryango zitarangwaga muri uyu murenge. Akaba asaba buri wese gucunga umutekano wa mugenzi we. Arakangurira kandi abaturage gutura ku mudugudu kuko ngo iyo nyakwidendera aba atuye ku mudugudu, intonganya zabo zitari gutera urupfu.
Uyu Batururimi ugishakishwa n’inzego z’umutekano, ngo akiri muto yarerewe kwa Nyakwigengera Nyiramisago Alphonsine kugeza mu busore bwe. Aho amariye kubaka urugo no kwibaruka abana, yarebanaga na muka se ay’ingwe, abaturage bakibwira ko ari amakimbirane asanzwe aba hagati y’abana na ba muka se.
Orinfor



















TANGA IGITEKEREZO