00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutare wakiniraga Ikipe y’u Rwanda ya Basket yapfiriye muri Amerika

Yanditswe na

Ally Muhawe

Kuya 25 June 2012 saa 02:18
Yasuwe :

Rutare Jonathan wari utuye muri leta ya Florida ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yapfuye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ryashyiraga ku Cyumweru tariki 24 Kamena 2012 (ku masaha yo muri Amerika).
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo Rutare yazize kuko abo dukesha iyi nkuru bataramenya ibyavuye mu bizamini (autopsy). Nyakwigendera yapfuye urupfu rutunguranye ubwo yari aryamanye na bagenzi be babanaga barimo umukinnyi mugenzi we, Manzi Danny.
Nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’Umunyamabanga wa (…)

Rutare Jonathan wari utuye muri leta ya Florida ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yapfuye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ryashyiraga ku Cyumweru tariki 24 Kamena 2012 (ku masaha yo muri Amerika).

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo Rutare yazize kuko abo dukesha iyi nkuru bataramenya ibyavuye mu bizamini (autopsy). Nyakwigendera yapfuye urupfu rutunguranye ubwo yari aryamanye na bagenzi be babanaga barimo umukinnyi mugenzi we, Manzi Danny.

Nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’Umunyamabanga wa FERWABA (Federation Rwandaise de Basket ball), mu gihe Nyakwigendera na bagenzi be bari bakimara kuryama, ngo Manzi yatangiye kumva Rutare ahumeka nabi maze ahita atelefona asaba ubutabazi.

Ngo bamubwiye icyo gukora kugira ngo amworohereze mu gihe batari bahagera ariko imbangukiragutabara (ambulance) ihagera Rutare yashizemo umwuka.

Rutare Jonathan apfuye akiri muto kuko yari afite imyaka 17 nk’uko twabitangarijwe na FERWABA, yari ku rutonde rw’abakinnyi u Rwanda ruzakinisha mu irushanwa ZONE 5, bikaba byari biteganyijwe ko yari kuzagera mu Rwanda tariki 3 Nyakanga 2012.

Hari hashize igihe kitari kinini agiye muri Amerika, we na bagenzi be bajyanywe n’umutoza Paris Nelson wabatorezaga mu Rwanda. Aho muri Florida yari umunyeshuri, akanakinira ikipe y’ikigo n’abo bagenzi be babiri b’Abanyarwanda. FERWABA irimo gukora ibishoboka ngo irebe ko umurambo we washyingurwa mu Rwanda kuko ari na ho umuryango we utuye.

Rutare ni uwa kane
Umukinnyi Rutare Jonathan

Foto:Facebook

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages