00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukozi wa MTN yasohoye igitabo kigisha uburyo bwo gufata neza abakiriya

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 22 November 2012 saa 01:06
Yasuwe :

Umukozi wa MTN yashyize ahagaragara igitabo cyigisha uburyo umuntu yakwakira neza abamugana, nyuma yo gutsindira ibihembo 7 by’amarushanwa mpuzamahanga yo gufata neza abakiriya, yategurwaga na MTN.
Mu myaka itatu amaze akorera MTN, Ntirushwa Dominique yavuzeko yanditse iki gitabo ahereye ku bunararibonye asanzwe afite mu kwakira abantu baza bagana MTN. Igitabo yacyise “7 Steps to exceptional customer care” , uburyo burindwi bwo kwakira abakiriya, yakimuritse ku mugaragaro ku wa 21 (…)

Umukozi wa MTN yashyize ahagaragara igitabo cyigisha uburyo umuntu yakwakira neza abamugana, nyuma yo gutsindira ibihembo 7 by’amarushanwa mpuzamahanga yo gufata neza abakiriya, yategurwaga na MTN.

Mu myaka itatu amaze akorera MTN, Ntirushwa Dominique yavuzeko yanditse iki gitabo ahereye ku bunararibonye asanzwe afite mu kwakira abantu baza bagana MTN. Igitabo yacyise “7 Steps to exceptional customer care” , uburyo burindwi bwo kwakira abakiriya, yakimuritse ku mugaragaro ku wa 21 Ugushyingo 2012.

Muri icyo gitabo hagaragaramo n’amagambo ya Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi akangurirakiriya, ati ”Kwita kubatugana niwo musingi w’iterambere ry’u Rwanda”. Akomeza agira ati”tubigire umuco wacu, kandi niwakira umuntu ujye wishyira mu mwanya we wibaze ko yanyuzwe”.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Khaled Mikkawi yagize yashimiye umukozi we wanditse igitabo gikenewe ku bantu bose, ati” Ntirushwa yanditse ibyo azi neza kuko yatsindiye ibihembo byinshi byo kwita kubamugana”.

Minisitiri w’Urubyiruko n ’Ikoranabuhanga yashimiye Ntirushwa na MTN yamufashije gucapa iki gitabo, avuga ko bazakomeza kumufasha kugeza ibikorwa bye mu gihugu hose.

Usibye gushyira iki gitabo ahagaragara, Ntirushwa amaze gushinga amashuri 2 yigishirizamo mudasobwa ku buntu, kandi asanzwe aha abanyeshuri internet y’ubuntu, akaba yifuza kuyageza amashuri nk’ayo mu turere twose tw’u Rwanda.

Ntirushwa uri kurangiza amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST) yasabye buri mu nyarwanda wese kuzasoma igitabo yasohoye, kuko n’abatari abacuruzi gishobora kubafasha kubana neza n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages