00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Yishwe n’amashanyarazi ubwo yuriraga ipironi

Yanditswe na

Olivier Muhirwa

Kuya 14 November 2012 saa 10:34
Yasuwe :

Umugabo utaramenyekana yishwe n’amashanyarazi ubwo yuriraga ipironi y’amashanyarazi mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira iryo ku wa Kabiri mu Karere ka Nyagatare hafi y’Ishuri Rikuru ry’Umutara Polytechnique.
Amakuru dukesha ORINFOR avuga ko uyu mugabo wuriye ipironi akarinda ubwo agera ahabujijwe amashanyarazi akamuhitana, yari yabanje gushaka kwinjira mu ishuri Rikuru ry’Umutara Polytechnique ariko akumirwa n’umuzamu kuko byari mu masaha ashyira saa tanu z’ijoro, umuzamu amugeza nko muri (…)

Umugabo utaramenyekana yishwe n’amashanyarazi ubwo yuriraga ipironi y’amashanyarazi mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira iryo ku wa Kabiri mu Karere ka Nyagatare hafi y’Ishuri Rikuru ry’Umutara Polytechnique.

Amakuru dukesha ORINFOR avuga ko uyu mugabo wuriye ipironi akarinda ubwo agera ahabujijwe amashanyarazi akamuhitana, yari yabanje gushaka kwinjira mu ishuri Rikuru ry’Umutara Polytechnique ariko akumirwa n’umuzamu kuko byari mu masaha ashyira saa tanu z’ijoro, umuzamu amugeza nko muri metero 500 hirya y’ikigo.

Uyu muzamu witwa Sindayigaya Daniel yagize ati ”yaje yinjira mu kigo, ndamubuza, mubaza aho ajya avuga ko hari umuntu w’umunyeshuri wari wamuhaye gahunda ko bari buhurire hano, ndamubuza mubwira ko bidashoboka.”

Mu gitondo nibwo baje kubona umuntu ari hejuru ku ipironi riri imbere y’Ishuri Rikuru ry’Umutara Polytechnique yumye, ariko ntibabasha kumenya inkomoko ye, kuko nta cyangombwa yari afite mu mufuka we uretse agatabo k’Umunara w’Umurinzi.

Ibitaro bya Nyagatare bizamushyingura nihatamenyekana aho akomoka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages