00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa ku rwego rwa Afurika uzizihirizwa mu Rwanda

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 28 November 2012 saa 04:18
Yasuwe :

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihizwa tariki ya cyenda Ukuboza buri mwaka, uzizihirizwa mu Rwanda ku rwego rwa Afurika ubwo hazaba hasozwa ibikorwa by’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa.
Nk’uko Umuvunyi mukuru, Cyanzayire Aloysie yabitangaje kuri uyu wa 28 Ugushyingo, iki cyumweru giteganyijwe kuva tariki ya 05 kugeza ku ya 09 Ukuboza, mu Rwanda kikaba gitegurwa kuva mu mwaka wa 2007. Ati “Muri iki cyumweru hateganyijwe ibikorwa bitandukanye byo gukangurira Abanyarwanda (…)

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihizwa tariki ya cyenda Ukuboza buri mwaka, uzizihirizwa mu Rwanda ku rwego rwa Afurika ubwo hazaba hasozwa ibikorwa by’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa.

Nk’uko Umuvunyi mukuru, Cyanzayire Aloysie yabitangaje kuri uyu wa 28 Ugushyingo, iki cyumweru giteganyijwe kuva tariki ya 05 kugeza ku ya 09 Ukuboza, mu Rwanda kikaba gitegurwa kuva mu mwaka wa 2007. Ati “Muri iki cyumweru hateganyijwe ibikorwa bitandukanye byo gukangurira Abanyarwanda kurushaho kumenya ububi bwa ruswa no kugira uruhare mu kuyikumira.”

Umuvunyi mukuru akomeza avuga ko bizatangirizwa mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, gutoranya aka karere bikaba byaratewe n’uko gaherutse kuza ku isonga mu marushanwa y’imiyoborere myiza yo mu mwaka wa 2011.

Ku rwego rw’umujyi wa Kigali hazabera ibiganirompaka bizahuza urubyiruko tariki ya karindwi Ukuboza, n’isiganwa ry’amagare rizazenguruka Umujyi tariki ya munani Ukuboza.

Uturere nka Bugesera, Nyabihu na Kamonyi tuzasurwa hagamijwe gusuzuma udushya twakozwe muri gahunda yo kurwanya ruswa hakazatangirwa n’ubutumwa butandukanye muri urwo rwego.

Si mu turere tuzasurwa gusa kuko ibikorwa biteganyijwe mu turere twose tw’igihugu. Iki cyumweru cyateguwe ku bufatanye n’Inama Ngishwanama ku kurwanya ruswa mu Rwanda, Inama ngishwanama ku kurwanya ruswa ku rwego rwa Afurika yunze ubumwe n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinwe ubukungu.

Icyegeranyo cy’Umuryango The Transparency International cyerekana ko u Rwanda rwari ku mwanya wa mbere mu bikorwa byo kurwanya ruswa mu bihugu bigize EAC no ku mwanya wa kane mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages