00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi mukuru w’Abakozi umaze guta agaciro -CESTRAR

Yanditswe na

Olivier MUHIRWA

Kuya 1 May 2012 saa 12:45
Yasuwe :

Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda CESTRAR ruratangaza ko uburyo umunsi mukuru w’Abakozi usigaye wihizizwa binengwa n’amasendika, aho bavuga ko wataye agaciro kawo.
Ibi uru rugaga rwabitangaje mu itangazo rwashyize aha garagara kuri uyu munsi ruvuga ko amasendika y’abakozi mu Rwanda anega uburyo uyu umunsi w’Abakozi usigaye wizihizwa.
Muri iri tangazo CESTRAR yavuze mu mwaka w’2011 Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yakoze ibikorwa bitandukanye mu kongerera ubushobozi (…)

Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda CESTRAR ruratangaza ko uburyo umunsi mukuru w’Abakozi usigaye wihizizwa binengwa n’amasendika, aho bavuga ko wataye agaciro kawo.

Ibi uru rugaga rwabitangaje mu itangazo rwashyize aha garagara kuri uyu munsi ruvuga ko amasendika y’abakozi mu Rwanda anega uburyo uyu umunsi w’Abakozi usigaye wizihizwa.

Muri iri tangazo CESTRAR yavuze mu mwaka w’2011 Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yakoze ibikorwa bitandukanye mu kongerera ubushobozi urwego ry’umurimo, ibi ngo akaba ari intambwe yakagombye gukomeza gushimangirwa no gutezwa imbere.

CESTRAR kandi yagaragaje bimwe mu bintu byazitabwaho muri uyu mwaka mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umurimo n’umukozi muri rusange, bimwe muri ibyo ni ukuvugurura politiki y’umurimo mu Rwanda ikagendana n’igihe tugezemo ikanatanga imirongo migari izatuma umurimo utezwa imbere mu gutanga akazi no kwongera umusaruro.

CESTRAR Irasaba ko Politiki yo korohereza ishoramari igomba kujyana n’ubwiyongere bw’imirimo mu Rwanda.

CESTRAR kandi irahamagarira Leta gushyira ahagaragara imirongo migari izakurikizwa mu kuringaniza imishahara y’abakozi ba Leta n’uburyo bwo kugabanya ubusumbane mu kazi maze mu rwego rwo gushyikirana abakozi bakayitangaho ibitekerezo.

Kubera iki kibazo cy’ibura rya politiki y’imishara mu Rwanda, uru rugaga ruvuga ko mu bigo by’abikorera hakigaragara akajagari mu gutanga imishahara bityo abakozi babikorera bakaharenganira.

CESTAR irasaba kandi ko abakozi bajya mu zabukuru bakwiye kugenerwa amafaranga y’izabukuru agendanye n’ibiciro biri ku isoko, ndetse hakanabaho uburyo abakozi bagira inyungu bahabwa ku bikorwa byunguka isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi ishoramo imisanzu yabo.

Ikindi uru rugaga rusaba ko cyazitabwaho mu gihe gito gishoboka ni uguha agaciro amasendika n’abayahagarariye mu bigo bagafatwa nk’abafatanyabikorwa mu kongera umusaruro, ngo kuko byagaragaye ko abakoresha benshi batarumva neza akamaro k’imishyikirano n’abahagarariye abakozi (amasendika) kandi ko bataranumva neza inshingano zabo.

Umunsi mpuzamahanga w’umurimo wizihizwa ku Isi hose tariki ya mbere Gicurasi buri mwaka, aho Leta, abakoresha ndetse n’abakozi bahura bagasuzumira hamwe intambwe imaze guterwa mu rwego rwo guteza imbere umurimo, bakareba ibibazo byagaragaye muri uwo mwaka, bigashakirwa umuti ukwiriye kugira ngo umurimo urusheho kunozwa no gutezwa imbere.

Uyu umunsi kandi abakozi bibuka bagenzi babo baharaniye uburenganzira bwabo bamwe bakahasiga ubuzima. Inzangamatsiko y’umunsi w’umurimo muri uyu mwaka igira iti:” « Duteze imbere umurimo, twunganira abafite ibitekerezo byo guhanga imirimo».

Hejuru ku ifoto:Eric Manzi, Umuyobozi Mukuru wa CESTRAR


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages