00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni yashimiye u Rwanda kubwo kwakira impunzi

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 10 August 2012 saa 01:11
Yasuwe :

Unyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni Valerie Amos Ushinzwe uburenganzira bwa muntu yageze mu Rwanda avuye mu Gihugu cya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo(RDC), asura inkambi ya Kigeme irimo impunzi z’abanyekongo anaganira Minisitiri w’Intebe hamwe n’Uwububanyi n’Amahanga.
Valerie Amos yavuze ko uruzinduko rwe rugamije gushimira u Rwanda kuko rwakiriye impunzi zo mugihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Yagize ati ”Nanasuye inkambi yakiriye (…)

Unyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni Valerie Amos Ushinzwe uburenganzira bwa muntu yageze mu Rwanda avuye mu Gihugu cya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo(RDC), asura inkambi ya Kigeme irimo impunzi z’abanyekongo anaganira Minisitiri w’Intebe hamwe n’Uwububanyi n’Amahanga.

Valerie Amos yavuze ko uruzinduko rwe rugamije gushimira u Rwanda kuko rwakiriye impunzi zo mugihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Yagize ati ”Nanasuye inkambi yakiriye impunzi, nagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe mushimira uburyo bakiriye impunzi bakanazifasha, twanaganiriye uburyo tuzakomeza gufatasha abana barimo bakabasha kujya ku ishuri.”

Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri Minisiteri y’Ibiza yavuze ko Valerie Amos yaganiriye na Minisitiri w’Intebe uburyo impunzi z’Abanyekongo zibayeho mu Rwanda, maze Minisitiri w’Intebe amusobanurira icyo u Rwanda rwakoze kugirango rubashe kuzakira n’uburyo Leta yakoresheje uburyo bwose (amikoro) ngo zakirwe neza.

Minisitiri w’Intebe yanashimiye ishami rya Loni ryita ku mpunzi rikorera mu Rwanda, kuko ryafatanyije na Leta kuzakira.

Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri Minisiteri y’Ibiza yavuze ko Valerie Amos yanaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga bavuga ku kibazo cy’umutekano mu karere n’icyo ibiganiro byabaye i Kampala byafasha kugira ngo umutekano ugaruke mu Karere bityo, n’impunzi zizasubire mu gihugu cyazo.

Ku kigeme valerie Amos yabashije kuganira n’impunzi z’Abanyekongo ziri munkambi, ashima uburyo u Rwanda rwabakiriye bakaba bafite ibibatunga n’aho kuryama.

Yavuze ko ibibazo baganiriyeho babona bikomeye ari iby’ukubona aho kwivuza kuko mu bihumbi 14 by’impunzi abarwara bivuriza ku bitaro bya Kigeme, bikaba bitabahagije kuko haba hanavurirwa abandi baturage.

Yabijeje ko bazafasha Leta kwagura ibitaro bya kigeme, bityo abantu bose bakazabasha kuvurwa neza.

Ikindi kibazo impunzi zagaragaje ni uburyo abana babo baziga mu rurimi batari basanzwe bigamo, kuko bo bigaga mu rurimi rw’Igifaransa mu Rwanda bakaba biga mu Cyongereza.

Ku kibazo cy’uburezi Valerie Amos yabijeje ko bazabafasha mu kubaka ibyumba 64 by’amashuri byiyongera ku byari bisanzwe, kuko kuri ubu abana bateganyijwe kuzajya kwiga barenga ibihumbi biri hagati y’umunani n’icyenda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages