Nyuma y’aho yitabiye Imana kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Kemana azize indwara y’umwijima, Gasore barinda wari umunyamakuru mu kigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru ORINFOR, yashyinguwe ku wa mbere tariki ya 25 Kamena 2012 mu Karere ka Musanze mu irimbi rya Cyuve.
Umuhamgo wo guherekeza Gasore wabimburiwe n’amasengesho yo ku musabira, ukaba wari witabiriwe na bamwe mu bayobozi n’abakozi bakoranye muri ORINFOR, umuryango we ndetse n’izindi nshuti n’abavandimwe.
Umuyibozi Mukuru w’Agateganyo wa ORINFOR Rukundo Willy yavuze ko Gasore Barinda yari umukozi ukunda umurimo wanagiye ahabwa inshingano zikomeye kuko yari ashoboye.
Mu mwaka w’2000 nibwo Gasore yinjiye muri ORINFOR nk’umunyamakuru aho yakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda, yakoze kuri Radiyo y’Abaturage ya Huye, ndetse yanabaye n’Umuyobozi wa Radiyo y’Abaturage ya Rubavu aho havuye ajya kuyobora Radiyo y’aabaturage ya Rusizi. Yitabye Imana yakoreraga Ikinyamakuru Imvaho Nshya.
Abo mu muryango we bahamya ko babuze umuvandimwe bakundaga kandi wubahaga akabana na buri wese. Bamwe mu bakoranye nawe bavuga ko umurava n’ubwitange bye batazigera bahwema kubizirikana nk’uko ORINFOR dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Barinda yavutse mu mwaka w’1962 yize amashuri abanza n’ayisumbuye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, nyuma yo kuyarangiza yabaye umwarimu muri icyo gihugu nyuma ako kazi agakomereza mu Rwanda aho yanaje gukomeza amashuri ye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, arangiza mu ishami ry’itangazamakuru.
Imwe mu nkuru yanditswe na Barinda
Umuco wo kudasoma inzitizi ku ireme ry’uburezi



















TANGA IGITEKEREZO