Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya gatatu Gashyantare 2013 saa mbiri, umunyamakuru Mukunzi Rubens uzwi ku izina rya Mr Bean ukorera Radio 10 akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru Oasis Gazette n’abo bari kumwe bakoze impanuka ariko ku bw’amahirwe ntihagira uwo ihitana.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi ahitwa ku Kivumu, ubwo Mr Bean wari utwaye imodoka yerekezaga i Muhanga akaza kugongwa n’indi modoka yo mu bwoko bwa yari itwawe n’uwitwa Nsanzimana Eloi wavaga i Muhanga yerekeza i Kigali.
Mr Bean yadutangarije ko ubwo yari atangiye kuzamuka ahitwa ku Kivumu ari bwo bagonzwe n’imodoka yabasatiriye nyuma yo guta umuhanda.
Polisi yatabaye vuba abari bakomeretse barimo umushoferi wagonze bajyanwa mu bitaro.
Imodoka zombi zarangiritse ahagana imbere, kandi ku bw’amahirwe nta waguye muri iyi mpanuka.



















TANGA IGITEKEREZO