00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Rukundo J. Baptiste agiye gukorera ubukwe mu Bwongereza

Yanditswe na

Patrick Kanyamibwa

Kuya 30 November 2012 saa 11:29
Yasuwe :

Umunyamakuru Rukundo Jean Baptiste ukorera ORINFOR, kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2012 yerekeje mu Bwongereza n’umukunzi we Angela Hazel Alford, bagiye gushyiranwa imbere y’Imana.
Rukundo avuga ko n’ubwo agiye mu Bwongereza atazagumayo, nk’uko yabidutangarije agira ati “Ngiye mu Bwongereza kuko mpafite umuryango ndeste no gukora izindi gahunda, ariko nzagaruka mu Rwanda mu kwa mbere ntabwo nagumayo."
Nk’uko Rukundo yabidutangarije, ubukwe bwe bufite ibice bibiri. Gusezerana imbere y’Imana (…)

Umunyamakuru Rukundo Jean Baptiste ukorera ORINFOR, kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2012 yerekeje mu Bwongereza n’umukunzi we Angela Hazel Alford, bagiye gushyiranwa imbere y’Imana.

Rukundo avuga ko n’ubwo agiye mu Bwongereza atazagumayo, nk’uko yabidutangarije agira ati “Ngiye mu Bwongereza kuko mpafite umuryango ndeste no gukora izindi gahunda, ariko nzagaruka mu Rwanda mu kwa mbere ntabwo nagumayo."

Nk’uko Rukundo yabidutangarije, ubukwe bwe bufite ibice bibiri. Gusezerana imbere y’Imana bizabera mu gihugu cy’u Bwongereza mu Kubuzo 2012, naho gusaba no gukwa hamwe no gusezerana imbere y’amategeko bikaba byarabereye mu Rwanda.

Umukunzi wa Rukundo ari we Angela Hazel Alford akomoka mu gihugu cy’u Bwongereza. Rukundo Jean Baptiste kuri uyu wa gatatu yahawe igihembo ku nkuru yakoze ku buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, akaba akora itangazamakuru nk’umwuga yize mu ishuri rya GLMC (Great Lakes Media Centre).

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .