00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda washinze ‘Walk to Remember’ yatwaye igihembo cyo guhura na Akon muri Amerika

Yanditswe na

Théogène Ishimwe

Kuya 27 August 2012 saa 11:47
Yasuwe :

Marc Gwamaka, Umunyarwanda w’imyka 24 watangije urugendo rwo kwibuka ruzwi nka ‘Walk to Remember’ yabonye igihembo cyo kujya i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku itariki ya 30 Kanama muri uyu mwaka wa 2012 aho azahura n’icyamamare muri muzika Akon.
Iki gihembo cyateguwe na MTN Rwanda ifatanyije na televiziyo yo muri USA yitwa MTV, Marc Gwamaka yagihawe kubw’igikorwa cya “Walk To Remember “ kiba mu kwezi kwa Mata buri mwaka, aho urubyiruko rukora urugendo rugamije kwibuka (…)

Marc Gwamaka, Umunyarwanda w’imyka 24 watangije urugendo rwo kwibuka ruzwi nka ‘Walk to Remember’ yabonye igihembo cyo kujya i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku itariki ya 30 Kanama muri uyu mwaka wa 2012 aho azahura n’icyamamare muri muzika Akon.

Iki gihembo cyateguwe na MTN Rwanda ifatanyije na televiziyo yo muri USA yitwa MTV, Marc Gwamaka yagihawe kubw’igikorwa cya “Walk To Remember “ kiba mu kwezi kwa Mata buri mwaka, aho urubyiruko rukora urugendo rugamije kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, urugendo rumaze kurenga imbibi z’u Rwanda rwageze no ku yindi migabane.

Marc Gwamaka

Biteganijwe ko Gwamaka azahura n’umuhanzi w’icyamamare Akon mu gice cya nyuma mu bigize ikiganiro cy’imyidagaduro kizwi ku izina rya MTV Base Meets with MTN gica kuri televiziyo ya MTV
Gwamaka ni umwe mu Banyafurika 8 bakiri bato bazahura n’icyo cyamamare mu njyana y’umuziki ya R&B, ndetse akazitabira MTV Base Meets Akon with MTN, urubuga rwa MTV ruhuza urubyiruko rwa Afurika n’abanyacyubahiro batandukanye bo muri Afurika.

Muri Mata 2012, Perezida Kagame yifatanije n'urubyiruko mu rugendo rwa "Walk to remember"

MTV Base Meets with MTN yatangiye mu 2011, ihuza urubyiruko rw’Afurika n’abayobozi b’ibihangange, abahanga mu bitekerezo, abavuga rikijyana n’abandi bafatwa nk’intangarugero mu guhindura Isi nziza.

Bamwe mu bihangange bazitabira iki kiganiro kuri MTV, harimo umukinnyi w’igihangange Emmanuel Adebayor ukomoka muri Togo ndetse na Musenyeri Desmond Tutu wabaye Umunyafurika wa mbere wahawe igihembo cya Nobel.

Gwamaka yatsinze amarushanwa aciye mu butumwa bugufi bwa telefoni (sms), ayo marushanwa yateguwe ku bufatanye hagati ya MTV na MTN Rwanda.

Gwamaka agira ati ‘’ Ndishimye cyane nk’umu ambasaderi w’urubyiruko, nzaba ndi muri bake bazaganira na Akon. Ndi ambassaderi w’urubyiruko w’igihugu cyose . Nzitwaza idarapo ry’uRwanda kandi nta gushidikanya nzahagararira neza igihugu cyanjye.

Sakyi Opoku ni umukozi wa MTN ufite ibikorwa by’iterankunga mu nshingano ze yagize ati ‘’ Muri MTN twemera ko habaho uguhanga udushya n’ubushobozi bwo gukora ibintu bigirira akamaro ubuzima bw’abantu . Turizera ko uru rugendo muri USA, rwo guhura n’umuntu wagize amateka ntangarugero, ngo aganire n’urubyiruko rw’u Rwanda , ibyo nabyo bizabera abandi urugero “.

Bamwe mu bigeze kwitabira iki kiganiro cya Televiziyo harimo Chief Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria n’umuhanzi Russel Simmons uzwi cyane mu njyana hip hop .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages