Amakuru atugeraho aravuga ko hari Umunyarwanda umwe wakomerekejwe n’amasasu mu mirwano yongeye kubura mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, irimo guhuza ingabo za Leta ya Congo FRDC zihanganye n’iz’umutwe wa M23, ndetse n’impunzi zirenga 2,000 zimaze kwambuka ziza mu Rwanda.
Umunyamakuru wa IGIHE uri hafi y’aho imirwano irimo kubera, yadutangarije ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ugushyingo, aribwo imirwano yongeye kubura, ubwo ingabo za Leta ya Congo zateraga ibirindiro bya M23 biri ahitwa i Kibumba.
Kuva ubwo impunzi z’Abanyekongo zatangiye kwambuka umupaka wa Congo n’u Rwanda ziza mu Rwanda zinyuze ku mupaka wa Bugeshi, aho kugeza mu masaha ya saa cyenda z’amanywa habarurwaga impunzi ziri hagati y’ibihumbi bibiri na 2,500.
Kubera amasasu yambukiranyaga umupaka, byatumye umwe mu Banyarwanda wari uri mu murima ahinga agubwaho n’isasu, akaba yakomeretse ndetse yerekejwe mu Bitaro bya Gisenyi, aho ndetse hari n’abandi Banyekongo babiri nabo bambutse umupaka bakomeretse, nabo bakaba barimo kuvurirwa mu Bitaro bya Gisenyi.
Andi makuru twabashije kumenya ni uko muri iyi mirwano yo kuri uyu wa kane, hakoreshejwemo intwaro za rutura zirimo imodoka n’indege za gisirikare ku ruhande rw’ingabo za Congo Kinshasa.
Nsabimana Etienne Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu mu Burengera zuba bw’u Rwanda ku ruhande rwegereye Congo, yadutangarije ko abaturage ku ruhande rw’u Rwanda bameze neza, ndetse ko n’imirimo yabo bayikoje, kuko ngo ingabo z’u Rwanda ngo ziri maso ku mupaka. Ikirimo gukorwa ni ukwakira no kubarura impunzi zirimo kwambuka mbere y’uko zerekezwa mu Nkambi ya Nkamira.
Iyi mirwano irimo irabera mu birometero 15 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma, yongeye kubura mu gihe hari hashize iminsi hari agahenge. Ibaye kandi nyuma y’umunsi umwe Umuyobozi wa M23 ariwe Brig.Gen Sultani Makenga afatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru.



















TANGA IGITEKEREZO