00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyerondo yiyahuye nyuma yo gufatwa yiba

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 8 April 2013 saa 11:10
Yasuwe :

Umugabo witwaga Kanani wararaga irondo mu Kagari ka Nkomane, yiyahuye nyuma yo gufatwa yiba muri butike ya mugenzi we Nishimirwe Aphrodice amusize ku irondo.
Kanani wari utuye mu Mudugudu wa Kanaba, Akagari ka Nkomane, Umurenge wa Mugunga, mu Karere ka Gakenke, nk’uko abaturanyi be babiri ari bo Filisitiyani n’uwitwa Nyiraharinzi babitangaza, ngo nyakwigendera yasabye uruhushya rwo kuva ku irondo akagaruka mu rugo kuko yari amaze iminsi mike agize ibyago, araruhabwa. Aho kugira ngo asubire (…)

Umugabo witwaga Kanani wararaga irondo mu Kagari ka Nkomane, yiyahuye nyuma yo gufatwa yiba muri butike ya mugenzi we Nishimirwe Aphrodice amusize ku irondo.

Kanani wari utuye mu Mudugudu wa Kanaba, Akagari ka Nkomane, Umurenge wa Mugunga, mu Karere ka Gakenke, nk’uko abaturanyi be babiri ari bo Filisitiyani n’uwitwa Nyiraharinzi babitangaza, ngo nyakwigendera yasabye uruhushya rwo kuva ku irondo akagaruka mu rugo kuko yari amaze iminsi mike agize ibyago, araruhabwa. Aho kugira ngo asubire iwe ahita ajya gutobora butike ya mugenzi we witwa Nishimirwe yari asize ku irondo mu ijoro ryo ku wa 28 Werurwe 2013, ayifatirwamo.

Inkuru dukesha Orinfor, ivuga ko akimara gufatwa yiba yasaba imbabazi ndetse agatanga n’inzoga y’abagabo bari bamufashe, asabwa n’amande y’amafaranga ibihumbi bitanu. Kanani yarabyeye ariko asaba kujya kuyashakisha kuko mu mufuka we yari afite amafaranga igihumbi na magana atanu gusa nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga Hakizima Juvenal yabitangaje.

Kanani akigera mu rugo iwe muri iryo joro, amafaranga yasabwaga yayahaye murumuna we ngo ayamushyirire abo bagabo. Mu gusigara wenyine niko guhita yiyahura akoresheje umugozi.

Kanani basanze yiyahuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages