Urugerero ntiruzasimbura itorero ahubwo Urugerero ni umwanya wo kwesa imihigo urubyiruko ruba rwarahigiye mu itorero. Ibi bi ibu Boniface Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, ubwo yavugagako abanyeshuri bazarangiza amashuri yisumbuye bazakora ibyumweru bitatu imirimo ifitiye igihugu akamaro mu cyitwa Urugerero.
Ubwo Rucagu yaganiraga na IGIHE kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nyakanga 2012, yavuze ko ubusanzwe iyo urubyiriko rusoje amashuri yisumbuye rujya mu ngando cyangwa mu itorero aho batorezwa kuba intore. Amasomo ahigirwa aba yiganje mo arebana n’uburere mboneragihugu, amateka y’uRwanda ndetse n’indangagaciro na kirazira biranga Umunyarwanda.
Urugerero rwo ruzaba rugizwe n’imirimo ku nyungu rusange z’Abanyarwanda bitewe n’igikenewe gukorwa muri buri murenge. Akarere gafatanyije n’umurenge nibyo bizahitamo icyo urubyiruko ruzakora.
Rucagu avuga ko biteganyijwe ko Urugerero ruzatangira mu Kuboza abanyeshuri bafunze, imirimo ikazajya ikorwa kuva saa moya kugeza saa sita kandi urubyiruko rutaha mu miryango yarwo bakamara ibyumweru bitatu. Ku rundi rubyiruko rufite akazi n’ubumenyi bwihariye, ruzagira igihe rutanga umuganda bitewe n’icyo buri wese azi ariko bitabangamiye akazi kabo.
Rucagu atangaza ko Urugerero atari ikintu gishya mu Banyarwanda, ahubwo ngo rwahozeho na mbere y’umwaduko w’Abakoloni, akaba ariyo mpamvu rugiye kugaruka nk’uko n’itorero ryagarutse, n’Urugerero rugomba kugaruka kugirango byuzuzanye. Rucagu yagize ati “Urugerero ni ingingo imwe mu bigize itorero”.
Uyu muyobozi yavuze ko Urugerero rureba gusa urubyiruko ni ukuvuga abari hagati y’imyaka 18 na 35. Yongeyeho ko urubyiruko rutagomba kumva ko Urugerero ari umutwaro ahubwo ko ari umuganda umuntu azaba atanze ku gihugu cye ndetse nawe bikamubera urwibutso. Rucagu ati “Urugerero bisobanuye ubwitange”.
Mugushaka kumenya icyo urubyiruko rwumva kubirebanye n’Urugerero, twaganiriye n’abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu biga muri APPACOP ku Muhima. Nkusi Janvier yavuze ko nta kibazo abibonamo ariko asaba ko bazajya bagira n’ibiganiro kuri jenocide n’ingengabitekerezo yayo.
Bisakara Guillain we yavuze ko ikibazo ari uko ibyumweru bitatu ari byinshi naho ibihembo byo ngo si ngomba kuko impamyabumenyi bazahabwa zihagije. Yvette Ella nawe ni umunyeshuri we arasabako ibyo byumweru bitatu bigabanywa kuko iyo umunyeshuri arangije aba agomba kugira igihe gihagije cyo gufasha ababyeyi.



















TANGA IGITEKEREZO