Umunyarwandakazi witwa Natacha Butera, w’imyaka 20 wigaga muri Kaminuza ya Briar Cliff, mu gicuku cyo ku cyumweru yararashwe ariko ubuzima bwe ubu buhagaze neza.
Butera yarashwe ku kuboko no mu gituza ahagana saa saba za nijoro mu nyubako ya Mac Behr’s Bar.
Uwagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi, Soloman Harris, w’imyaka 24, akoresheje pisitoli yashakaga kurasa uwo barwanaga, isasu rifata Butera. Soloman yahise atabwa muri yombi.
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Briar Cliff buvuga ku iraswa rya Butera, bwagize buti “dutewe impungenge n’ubu bugizi bwa nabi. Turakomeza gukurikiranira hafi ubuzima bw’uwahohotewe. Turakomeza kandi kwita ku byo akeneye, umuryango we n’abanyeshuri bacu.”
Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho, Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika James Kimonyo, abagize Diaspora nyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeje gukurikiranira hafi icyo kibazo no gutanga ubufasha bwose bushoboka ku muryango w’uwahohotewe.
Ku ifoto hejuru: Natacha Butera



















TANGA IGITEKEREZO